Dr Nyirinkwaya yasobanuye byinshi ku kuzinga inda, kubyara igikoko no gusama ushaje

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 31 Ukuboza 2019 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Muganga uzobereye mu kuvura indwara z’abagore Dr Nyirinkwaya Jean Chrysostome yasobanuye bimwe mu bikunze kuvugwa ku mugore utwite birimo gutwarira ikintu runaka, kuzingwa, kubyara igikoko ndetse anavuga ku mugore wigeze gusama afite imyaka 54.

Ibi uyu muganga w’inzobere mu ndwara z’abagore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda cyibanze kugusobanura bimwe mu bibazo n’indwara zishobora kwibasira ubuzima bw’umugore utwite n’uwo atwite.

Dr Nyirinkwaya abajijwe impamvu muri iyi minsi hasigaye hakunze kugaragara ibibazo by’abagore basama nyamara bari mu myaka yo gucura, yavuze ko nawe afite urugero rw’umugore w’imyaka 54 wigeze kugana ibitaro bye yumva ko yaba afite uburwayi bwo mu nda nyamara bamupima bagasanga aratwite.

Ati “Mu 2009, hari umubyeyi waje kundeba avuye Musanze aje kwivuza ikibyimba kiri mu nda kigenda gikura, yari afite imyaka 54. Nanjye numvaga agomba kuba afite ikibyimba ku gasabo k’intanga cyangwa kanseri ntazi iyo ari yo.”

Yakomeje agira ati “Turagenda nshyizeho icyuma ngo mupime mbona akana kari kumpepera. Uwo mudamu kuva uwo munota ntabwo yongeye kuvuga, yarumiwe, ndabyandika arangije aragenda ntacyo ambajije”.

Nyirinkwaya yavuze ko gutwita umuntu akuze biterwa n’umubiri w’umuntu kimwe n’uko hari n’ushobora gucura akiri muto kuko gucura ari ibintu bitagira gahunda bigenderaho.

Gutwitira ikintu runaka nka kimwe mu byagarutwweho muri iki kiganiro, Dr Nyirinkwa yavuze ko bibaho.

Ati “Mu bwonko niho umuntu abanza gushaka ibintu, ubwo bushake bw’ibintu buva mu bwonko, ubwo bushake rero bushobora guterwa n’iyo misemburo mishyashya umubyeyi afite kubera ko atwite, hari abo nagiye mbona barya za buji, abandi barya urusenda, abandi bazinukwa ibintu byose.”

Nyirinkwaya yongeye ko mu gihe ibyo uyu mugore atwitiye bishobora ku muteza ikibazo agomba kubireka nubwo yaba yumva abishaka bwose.

Nyirinkwaya yabajijwe no ku bikunze kuvugwa ko umuntu runaka yaba yabyaye igikoko, inyamaswa cyangwa ikindi kidafite ishusho.

Yavuze ko bishoboka ko umuntu ashobora kubyara umwana ufite ikibazo ko ariko ataba ari igikoko.

Yagize Ati“Ntabwo ari igikoko, igihe umubyeyi yasamye aba ahuje intanga ngabo n’intanga ngore zigahura zikagira akanyangingo kamwe, kakagenda kigabanya bimwe bikazatanga ubwonko, ibindi bizatanga umutima, ibindi bizatanga umutwe. Hari igihe rero usanga muri uko kugenda byikora ugasanga umutwe uje mu buryo butangaje.”

Yongeyeho ati “Usanga wenda afite imisatsi myinshi, ugasanga ijisho aho kuba imbere riri inyuma, ugasanga aho kugira amaso abiri afite rimwe, aho kugira umunwa akaba afite umwobo mu mwanya w’umunwa, rubanda izavuga ngo yabyaye igikoko, ntabwo ari igikoko ni umuntu ariko utuzuye.”

Abajijwe icyo atekerezaa kucyo Abanyarwanda bakunze kwita ku kuzingwa bashaka kuvuga ko umugore yaba yararozwe, agatinda kubyara Dr Nyirinkwaya yavuze ko atabyemera

Ati “Hari ababyeyi usanga rimwe na rimwe babura imihango, ejo bundi bakayibona nk’uku kwezi akabura imihango, ukwezi gutaha akayibona, rero nk’uwo mubyeyi, azamenya se yasamye ryari?”

Dr Nyirinkwaya yatangiye ivuriro La Croix du Sud mu Rwanda mu mwaka 1995. Yize amasomo y’ubuganga mu gihugu cya Sénégal muri Kamimuza ya Dakar akaba ari naho yakuye impamyabumenyi mu buvuzi bw’indwara z’abagore (Obstetric–Gynecology).

Dr Nyirinkwaya ni umuganga w'inzobere uzwi mu Rwanda mu kuvura indwara z'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza