00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy’ikorwa ry’inkingo muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy’ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika kugira ngo uzabashe guhangana n’ibindi byorezo bishobora kwibasira Isi mu bihe bizaza.

Abitangaje nyuma y’amezi abiri u Rwanda rugiranye amasezerano n’Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, cyemeye gutanga ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye n’ikorwa ry’inkingo zirimo iza Covid-19.

U Rwanda rwaje rwiyongera kuri Afurika y’Epfo na Sénégal nk’ibihugu byatoranyijwe bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19, ku mugabane wa Afurika wikorera gusa 1 % by’inkingo ukenera.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Evening Standard, Minisitiri Ngamije yavuze ko kwikorera inkingo aribwo buryo bwiza bwo kubakira Afurika ubushobozi bwo guhangana n’ibindi byorezo bishobora kuyugariza.

Yagize ati “Twizeye ko ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga, tuzaba igicumbi cy’ahakorerwa inkingo Afurika ikeneye kugira ngo yihaze mu rugamba rwo guhangana n’ibindi byorezo bishobora kuza mu gihe kizaza.”

Afurika ifite intego y’uko nibura mu myaka 20 iri imbere, izaba ifite ubushobozi bwo kwikorera inkingo zingana na 60 % by’izo ikenera.

Dr Ngamije yakomoje kandi ku mbaraga u Rwanda ruri gushyira mu gukingira abaturage barwo Covid-19, aho abasaga 20 % bamaze gukingirwa by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali hakingiwe abasaga 90% by’abagomba gukingirwa.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko kuba abatuye mu Mujyi wa Kigali bamaze gukingirwa ari intambwe ishimishije kuko ari ho hakundaga kuba izingiro ry’ubwandu mu gihugu hose.

Ati “Kigali niho hari izingiro ry’ikwirakwira ry’ubwandu. Kuba tumaze gukingira abantu bakuru basaga 90 % mu mujyi, bizadufasha kugabanya ubwandu no kurinda igihugu cyose.”

Yavuze ko kuba u Rwanda ruza mu bihugu bya Afurika biri kwitwara neza mu guhangana na Covid-19, atari impanuka ahubwo bituruka ku myiteguro yatewe n’ubunararibonye mu guhangana n’izindi ndwara z’ibyorezo.

Ati “Byose byatewe no kwitegura, dufite ubunararibonye mu guhangana n’ibyorezo twakuye mu bihe byashize, byadusfahisje ubwo Covid-19 yazaga. Imyiteguro ku bijyanye n’ibikoresho byifashishijwe mu kwakira inkingo, yatangiye hakimara gutangazwa ibihe bidasanzwe.”

Yakomeje agira ati “Twese turajwe ishinga n’urugamba rwo guhashya iki cyorezo, kandi bishingiye ku buryo umugabane wacu wegeranye, nta mutekano twagira abandi badatekanye.”

Kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, u Rwanda rwabonye inkingo bwa mbere muri Werurwe uyu mwaka binyuze muri gahunda ya COVAX igamije kugeza inkingo kuri bose. Inkingo za COVAX zatangiye kuba nke muri Mata ubwo mu Buhinde habonekaga ubwo bushya bwihinduranya, biba ngombwa ko u Rwanda rujya kwivuganira n’inganda zikora inkingo zirimo Pfizer na AstraZeneca, aho rwahise rutumiza miliyoni enye z’inkingo.

U Rwanda rufite intego yo gukingira nibura kimwe cya gatatu cy’abarutuye bitarenze mu mpera z’uyu mwaka no kuba rwakingiye 60 % umwaka utaha.

Ngamije yavuze ko u Rwanda rwifuza kuba igicumbi cy'inganda zikora inkingo ku mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .