Dr Ngamije yasobanuye impamvu ibikorwa bimwe byakomorewe kandi abanduye Coronavirus bakomeje kwiyongera

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Kamena 2020 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko impamvu ibikorwa bimwe na bimwe byakomorewe mu nama y’abaminisitiri iherutse guterana kandi abandura Coronavirus bakomeje kwiyongera, ari uko aho ubwandu buturuka bahazi kandi bafashe ingamba ngo budakomeza gukwirakwira.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Kabiri tariki 16 Kamena 2020, yakomoreye bimwe mu bikorwa by’ubukerarugendo n’amahoteli yemererwa kwakira inama hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Iyo nama kandi yakomoreye imihango yo gushyingirwa mu nsengero no gusezera ku wapfuye ariko bigakorwa n’abatarenze 30 kandi hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo.

Ibyo byemezo byafashwe mu gihe kuva tariki ya 3 Kamena ubwo ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zafungurwaga, abantu bamaze kugaragara baranduye Coronavirus mu Rwanda barengaga 200.

Minisitiri Ngamije mu kiganiro yahaye RBA, yavuze ko nta mpungenge zihari ku bikorwa byakomorewe kuko aho icyorezo giherereye bahazi ari mu turere twa Rusizi na Kirehe.

Yagize ati “Iriya mibare tuzi neza aho ituruka, ni abantu cyane bagaragaweho buriya bwandu mu karere ka Rusizi mu mirenge ine n’igice cy’umurenge wa gatanu. Hari na bake bagiye bagaragara muri Kirehe by’umwihariko abatwara ziiriya modoka zikururana, n’itsinda ry’abantu bake bari bari ahantu bagaragaraho buriya bwandu ariko ntabwo habaye guhura n’imiryango yabo ku buryo umuntu yagira impungenge ko baba barayanduje.”

Yakomeje agira ati “Muri Rusizi niho imibare iri guturuka kandi birumvikana tuhafite ikwirakwira ry’icyorezo mu baturage. Turi kugerageza gushyiramo ingufu ngo turebe uko twabihagarika nicyo gituma gahunda ya Guma mu Rugo yari ishinzwe kureba uko yatuma abanduye badakomeza kwanduza abandi.”

Yavuze ko ari nayo mpamvu gukomorera ibikorwa bimwe na bimwe bitareba uturere twa Rusizi na Rubavu kuko “hakiri ikibazo cy’umwihariko, izi ngamba ntabwo zibareba kugeza igihe imibare izahinduka muri utwo turere tubiri.”

Ku bijyanye n’akarere ka Kirehe kagaruka cyane mu mibare y’abandura Coronavirus ariko ntigashyirwe mu kato, Dr Ngamije yavuze ko abenshi bafatirwa ku mupaka bagahita bajya kwitabwaho ku buryo mu baturage hagati nta hantu hari izingiro ry’ubwandu.

Nubwo imibare yagabanyutse, Dr Ngamije yasabye kutirara

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu abantu batatu ari bo basanganywe Coronavirus mu bipimo 2508 byafashwe mu masaha 24.

Ni imibare mike ugereranyije n’iyari imaze iminsi itangazwa, kuko nko kuwa Kabiri tariki 16 Kamena, abantu 24 aribo bari basanzwemo Coronavirus.

Dr Ngamije yavuze ko abantu badakwiriye kwirara bibwira ko ubwandu bwagabanyutse, ahubwo ngo byatewe n’uburyo bakoresheje bapima.

Yagize ati “Abantu ntibirare ngo bakeke ko icyorezo cyagabanyutse cyane, ni uko twari turi guhindura uburyo bwo gusuzuma cyane cyane tujya no muri ya mirenge itari mu kato ngo turebe uko ikibazo kimeze. Abantu rero bagaragayeho ubwandu uyu munsi [kuri uyu wa gatatu aho babaye batatu] si benshi kuko twari twagiye no muri iyo mirenge yo ku ruhande kugira ngo turebe niba icyo kibazo kidahari.”

Dr Ngamije yavuze ko ingamba zafashwe mu gukumira ubwandu bushya mu karere ka Rusizi ziri gutanga umusaruro kuko nta bwandu bushya buri guturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abanduye badakwirakwiza ubwandu mu baturage rwagati.

Kugeza kuri uyu wa Kane, umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda ni 639; abamaze gusezererwa mu bitaro ni 347 naho babiri barapfuye.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko izingiro ry'ubwandu rikiri muri Rusizi ariyo mpamvu mu bikorwa byakomorewe ako karere katarimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .