Ikigo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, kigaragaza ko kuva mu 2022 abantu 40.874 bamaze kwandura Ubushita bw’Inkende, abandi 1512 bo mu bihugu 15 byo kuri uyu mugabane bakaba bamaze gupfa.
Mu 2024, abantu 17541 biganjemo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo banduye iki cyorezo. Muri iki gihugu honyine hamaze gupfa 570 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima wacyo, Dr. Roger Kamba, ku wa 19 Kanama.
Dr. Mihigo, mu nyandiko yatambutse kuri Jeune Afrique, yatangaje ko kuba iki cyorezo cyongeye kugaruka kuri uyu mugabane bigaragaza intege nke z’inzego z’ubuvuzi zaho mu gukumira indwara z’ibyorezo, kandi igiteye impungenge kurushaho zikaba zikwirakwira mu bice bigoye kugeramo bitewe n’uko nta bikorwaremezo by’ibanze bifite.
Yagize ati “Icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende cyateye kuva mu 2022, cyane cyane muri RDC, na vuba mu bihugu byinshi byo mu karere, kigaragaza icyuho kinini mu gukurikirana no gukumira kiri mu nzego z’ubuvuzi kuri uyu mugabane, ariko na none kikagaragaza ukubura kw’ibisubizo byihuse ku bibangamiye Afurika.”
Muri Afurika y’iburasirazuba hakenewe doze z’inkingo zibarirwa mu mamiliyoni zo kwifashishwa mu guhangana n’iki cyorezo. Muri RDC gusa hekenewe doze miliyoni 3,5. Dr. Mihigo yagaragaje ko izihari ari nkeya cyane, ugereranyije n’izikenewe.
Uyu muganga yagize ati “Ubu hari doze hafi 200.000 z’inkingo ku Isi yose zo kwifashisha mu kurwanya iki cyorezo. Ni umubare uri hafi cyane ugereranyije n’izikenewe. Kuri Afurika y’Iburasirazuba gusa, hakenewe amamiliyoni ya doze z’izi nkingo kugira ngo ishobore guhangana n’iki kibazo.”
Yagaragaje ko bitandukanye n’icyorezo cya Covid-19, agakoko gatera Ubushita bw’Inkende kamaze imyaka myinshi kazwi, kandi ko uburyo bwo kuburwanya buzwi. Ati “Biragoye kumva impamvu Afurika iri kugorwa no guhangana n’Ubushita bw’Inkende bwisubira.”
Ashingiye ku bufatanye bwaranze ibihugu mu guhangana na Covid-19, yagaragaje ko hakenewe ingamba zihuriweho zo kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuvuzi kugira ngo zishobora gukemura ikibazo cy’Ubushita bw’Inkende n’izindi ndwara z’ibyorezo.
Dr Mihigo yibukije ko nyuma y’aho Ubushita Buto (Smallpox) buhagaritswe mu 1977, gahunda yo gukingira yahagaritswe, kandi ko ari byo byatije umurindi Ubushita bw’Inkende. Ati “Uburyo bwiza ni ukongera imbaraga mu bikorwa byo gukingira.”
Yakomeje ati “Ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu, urwego rw’abikorera n’ibigo by’ubushakashatsi burakenewe mu kugabanya ikiguzi cy’ikorwa ry’inkingo no gukingira, hakanongerwa imbaraga mu kugeza inkingo mu bihugu bikennye, ari na byo byibasirwa cyane.”
Mu gihe OMS na Africa CDC byafashe iya mbere mu kurwanya Ubushita bw’Inkende, Dr. Mihigo yasabye Afurika gushyira urwego rw’ubuvuzi mu mutima w’iterambere ryawo, ikarwubaka mu buryo burambye. Agaragaza ko bizashoboka mu gihe hazabaho ubufatanye ku rwego rw’umugabane na mpuzamahanga.
Yanzuye ati “Afurika ntabwo ikwiye guhangana n’iki cyorezo yonyine. Ntabwo kandi ikwiye kwirengera yonyine ikiguzi cy’indwara dushoboye kurwanya kandi tugomba kurwanya. Tugize icyo dukora uyu munsi, ntabwo twakumira Ubushita bw’Inkende gusa ahubwo twanaburandura. Tugomba gutegura inzego z’ubuvuzi zacu kugira ngo zizahangane n’ibibazo bizaza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!