Dr. Kaberuka yavuze kuri gahunda ya Afurika yo kwishakamo miliyari $12 yo gukingiza 60% by’abayituye

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 15 Ukuboza 2020 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Dr. Donald Kaberuka yatangaje ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) uri kwiga uko uyu mugabane wazishakamo ubushobozi bwo kwigurira inkingo, igihe ibindi bice by’Isi byawutera umugongo mu rugamba rwo kubona inkingo zizakingira abawutuye icyorezo cya Coronavirus.

Dr. Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AFDB) ndetse na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, ari mu bagize Akanama ka AU gashinzwe kwiga ku buryo Afurika yazabona inkingo za Coronavirus.

Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya Ibyorezo gitangaza ko kugira ngo Coronavirus iranduke burundu kuri uyu mugabane, bisaba ko nibura 60% by’abawutuye bahabwa urukingo rwayo, aho kuba 20% nk’uko byigeze gutangazwa na bamwe mu bahanga mu bigendanye no kurwanya ibyorezo.

Dr. Kaberuka avuga ko kugira ngo Afurika ikingire 60% by’abaturage bayo, bisaba ko nibura yishakamo amafaranga ari hagati ya miliyari $12 na 13$.

Yagize ati “Twishimiye ko inkingo ziri kuboneka ariko dutewe impungenge n’uburyo tuzazibona ndetse n’akazi kari mu kuzigeza ku bo zigenewe. Niba ibyo turi kumva ari ukuri, y’uko zimwe muri ziriya nkingo zisaba guterwa inshuro ebyiri, bisobanuye ko dukeneye inkingo miliyari 1,2 kugira dukingire 60% by’abatuye Umugabane wa Afurika.”

Muri uru rugamba, Kaberuka avuga ko icyihutirwa cyane ari ukumvikana n’inganda ziri gukora inkingo kugira ngo zemere kuzigurisha kuri Afurika, kuko inyinshi muri zo zamaze kwemeranya n’ibihugu bikize kuzigurishaho izi nkingo.

Yagize ati “Kuri ubu inkingo nyinshi zamaze kugurwa n’ibihugu bikize, imbogamizi yacu ya mbere ni ukubasha kubona inganda zitugurishaho inkingo.”

Usibye kubona inkingo Dr. Kaberuka yabwiye Rwanda Today ko hari n’ikibazo gikomeye cyo kubona amafaranga azifashishwa mu kuzigura, avuga ko n’ubwo hari gahunda nka Gavi ziri kwigwaho ngo hashakwe inkingo zizanwa muri Afurika, ibyo bidahagije.

Yagize ati “Hari gahunda ya Gavi (ihuriro mpuzamahanga rigamije guteza imbere ibijyanye n’inkingo ku Isi) ikeneye miliyari $5. Kuri ubu hari miliyari $2, kandi n’ubwo haboneka miliyari $5, bivuze ko hakingirwa gusa 20% by’Abanyafurika.”

Byagenda bite Afurika itereranywe n’amahanga mu gushaka urukingo?

Dr. Kaberuka yavuze ko mu gihe Isi yatererana Afurika, ntiyifashe kubona ubushobozi bw’amafaranga ikeneye kugira ngo igure inkingo zarandura iki cyorezo burundu, hari ubundi buryo buri kwigwaho na AU, bwashoboza uyu mugabane kwishakamo ubushobozi.

Yavuze ko uyu mugambi wa AU ukiri kunozwa, gusa ko uzakoreshwa igihe indi yose iteganyijwe yaba idashobotse.

Yagize ati “Hari umugambi wa Afurika uri kuganirwaho dutekereza ko uzatanga umusaruro…. Twishimiye Gahunda ya Covax kandi turashishikariza abashobora kuwutera inkunga kubikora kugira ngo tugeze kuri miliyari $5 [akenewe]”

Mu yindi migambi iri kwigwaho kugira Afurika ibone amafaranga ikeneye yo kugura inkingo harimo n’uwatanzwe na Banki y’Isi, yemeye gutanga miliyari $12 ariko akuwe mu zindi gahunda nk’iyo kurwanya igituntu, SIDA no gutanga amazi meza.

Kaberuka avuga ko Afurika itazemera ko bikorwa gutyo ati “Turanishimira kandi umugambi wa Banki y’Isi wo kuduha miliyari $12, ariko bigomba kumvikana neza ko aya mafaranga agomba kuba ari mashya kandi ari inyongera. Naramuka akuwe mu zindi gahunda nko kurwanya igituntu, malaria, Sida na gahunda zo gutanga amazi meza, nta bwo bizashoboka.”

Kubera izi mbogamizi zose rero, Kaberuka avuga ko ari ho yahereye yiga uburyo bwihariye bushobora kuyirwanaho mu bihe by’amakuba.

Yagize ati “Twatekereje uburyo AU yakorana na banki ya Afreximbank, ku buryo twagira uburyo bwacu bwa gatatu bwo kwirwanaho kugira ngo twizere neza ko tuzabona inkingo zishobora gukingira 60% by’Abanyafurika. Iyi gahunda iri kuganirwaho na za leta z’ibihugu bya Afurika”.

Nta bisobanuro birambuye Kaberuka yatanze ku buryo ubu bufatanye bwa AU na Afreximbank buzakora, icyakora yaciye amarenga ko bushobora kuzaba ari ubw’inguzanyo.

Dr Kaberuka yavuze ko Afurika itazigera yemera ko ibyabaye ku cyorezo cya SIDA byongera kubaho, kandi ko Umugabane utazategereza inkunga z’imiryango nterankunga kugira ngo ukingire abawutuye.

Yagize ati “Hari ibya tekiniki bikiri kunozwa. Turi kubaka ubushobozi bwacu kugira ngo tutazashingira ku miryango nterankunga nk’uko byagiye bigenda mu bihe byashize. Igihe imiti igabanya ubukana bwa SIDA yabonekaga, byasabye Afurika imyaka 10 mbere yo kuyibona kuko yari itegereje inkunga.”

Ibi ngo byagize ingaruka zirimo ko Umugabane wa Afurika ari wo wasigaye wibasiwe cyane na SIDA kandi aho yahereye yarahashize, ku buryo yanaje guhindurirwa isura, ikitiranywa n’icyorezo cy’Umugabane wa Afurika kandi atari ko yatangiye.

Dr. Donald Kaberuka ni impuguke mu bukungu ku Mugabane wa Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .