Inzobere mu by’ubuvuzi zivuga ko indwara y’igisukari cyangwa se Diabète ari indwara yo kugira isukari nyinshi mu mubiri ikarenga igipimo cy’iyo umubiri usanzwe ukenera, biterwa ahanini no kubura k’umusemburo witwa insuline cyangwa ukaba utabasha kwakirwa n’umubiri bitewe n’uko utarekurwa ku rugero rukenewe.
Diyabete ni indwara ishobora kugenda mu ruhererekane rwo mu muryango cyangwa igaterwa no guhindura imibereho, imirire n’ibindi.
Ibamo ubwoko bubiri aho usanga ubwoko bwa I ikunze gufata abakiri mu bugimbi n’ubwangavu. Iyi ibaho igihe inyama yitwa impindura ikora umusemburo (insuline) ugabanya cyangwa ukongera isukari mu mubiri yangirika ntibashe gukora uko bikwiye.
Iy’ubwoko bwa II usanga ari na yo ikunze kugaragara ku bantu benshi, aho mu gice umusemburo wa insuline ugabanyirizamo isukari yinjiye mu mubiri habaye ubwirinzi bigatuma ikomeza kwiyongera mu mubiri.
Uko iminsi ishira indi igataha uturemangingo dukora uwo musemburo tugera aho tukananirwa, ukaba muke bigatuma isukari yiyongera mu mubiri.
Benshi bakunze kwibwira ko diyabete ari indwara y’abakuze cyangwa abantu bakize ariko byaje kugaragara ko ishobora kwibasira buri wese itagendeye ku wo uri we cyangwa icyo uri cyo.
Mu kiganiro na IGIHE, Inzobere mu kuvura indwara ya diyabete, mu bitaro bya Baho International Hospital, Dr. Eldirdiri Osman Ali, asobanura ko bimaze kugaragara ko n’abana cyangwa urubyiruko basigaye baza kuyivuza.
Yagize ati “Abantu bose bakwiye kugira ubumenyi kuri Diyabete, kuko umuntu wese ashobora kuyirwara, haba umwana cyangwa undi wese. Twese dufite uruhare mu kwirinda no kurinda abandi.”
Avuga ko Diyabete akenshi iterwa no gufata ibintu birimo isukari nyinshi n’ibinure, haba ibyo kurya n’ibyo kunywa, kudakora siporo, umubyibuho ukabije, imitere y’umubiri ishobora guturuka mu muryango ndetse no guhangayika guhoraho, ibi kandi byagera ku buri wese.
Yagize ati “Ntikunze guhita igaragaza ibimenyetso ariko hari bimwe wagenda ubona birimo kugira inzara n’inyota bidasanzwe, kunyara kenshi cyane, guhora wumva unaniwe, gucika igisebe kigatinda gukira n’ibindi.”
Dr. Osman Ali asaba abantu kureka kuyisuzugura kuko ari byo bituma abenshi bayirangarana bakazajya kwisuzumisha yararenze urugero, bityo bigatuma ishobora kukuzahaza cyangwa bikanakuviramo urupfu.
Umurwayi wa Diyabete asabwa kwivuza kare kandi agakurikiza inama ahabwa na muganga mu kwirinda ko izamuzahaza. Urugero nk’iyo yishe impyiko ni hahandi usanga umuntu akeneye guhora azogesha.
Muri izo nama harimo kugabanya ibiribwa birimo ibinure, gukora siporo, kwivuza hakiri kare, gutunga ubwishingizi mu kwivuza kugira ngo ubuvuzi bworohe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!