Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, wagaragaje ko ubwoko bwa Coronavirus bwa Omicron bukomeje kugenda bwihinduranya.
Ati "Ubwoko burenga 500 bushamikiye kuri Omicron buri hirya no hino kandi bwose bwandura ku kigero kiri hejuru cyane, ndetse bufite n’ubushobozi bwo guhangara umubiri ufite ubudangarwa."
OMS itangaje ibi mu gihe mu bihugu byinshi ingamba zo kwirinda COVID-19 zamaze koroshywa ndetse abantu basubira mu buzima busanzwe, ibintu Dr Tedros avuga ko ari ukwibeshya cyane kuko "Tutaragera aho guhashya iki cyorezo burundu."
Ati "Icyuho mu kugenzura, gupima, ndetse no gukomeza gukingira biri mu bikomeje guha umwanya ubu bwoko bushya kugira ngo bukomeze gukwirakwira kandi bushobora guteza impfu nyinshi."
Kugeza ubu mu bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwandu bugenda bwiyongera.
Imibare igaragaza ko ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2022, hirya no hino ku Isi abanduye iki cyorezo barenga ibihumbi 280. Abo COVID-19 imaze kwica mu myaka itatu ishize barenga miliyoni 6.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!