Coronavirus: I Nyanza ahazwi nko kwa Hadji hafunzwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 Kamena 2020 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Mu Karere ka Nyanza ahazwi nko kwa Hadji hamaze iminsi ibiri hafunze nyuma y’uko hari umuntu wanduye Coronavirus wahahagaze, bigatuma inzego z’ubuzima zifata umwanzuro wo kubanza kugenzura niba ntawe yanduje.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye IGIHE ko uwo muntu wagaragaweho Coronavirus, ari umushoferi wari uturutse hanze y’u Rwanda.

Ati “Hari umwe mu bagaragaweho Coronavirus wahahagaze utwara imodoka zambukiranya imipaka, yaje kugaragara yanduye ubwo burwayi hanyuma aho yahagaze, biba ngombwa ko naho hagomba gukurikiranwa. Niyo mpamvu hariya hafashwe ibipimo, kugira ngo hirindwe ko hari umuntu waba warahuye nawe.”

Ku murongo wa telefone, Havugimana Saidi uzwi nka ‘Haji’ yabwiye IGIHE ko we n’abakozi be 29 bari mu kato mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Nyanza (Ecole de Sciences de Nyanza) kubera ko hamenyekanye amakuru ko hari abantu b’i Rusizi bagiye kuhahahira, nyuma baza gusanga baranduye icyorezo cya COVID-19.

Ati “Turi mu kato hamwe n’abakozi banjye twese turi abantu 30; amakuru Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yaduhaye ni uko ngo hari abantu b’i Rusizi basanzwemo icyorezo cya Coronavirus bavuga ko bariye kwa Haji.”

Haji avuga ko mu bo bari kumwe mu kato harimo abakobwa be babiri bakuru n’umusore w’umuturanyi bari basanzwe babana mu rugo, bose bakaba basanzwe bamufasha mu kazi ku ruganda rwe rwitwa HAJI Enterprise Nyanza.

Yavuze aho bari bari kwitabwaho kandi bamaze gupimwa bakaba bategereje ibisubizo byose kuri iki Cyumweru kuko hari ibigera ku munani bitaraza.

Ati “Baradupimye kandi ibisubizo byatangiye kuza kuko hasigaye abantu umunani gusa, nibo batarabona ibisubizo. Hari ibisubizo byaje birimo n’icyanjye dusanga nta muntu wanduye turi bazima; dutegereje ibyo umunani bisigaye.”

Haji avuga ko kuri uyu wa Gatandatu inzego z’ubuzima zagiye gupima umugore we n’abahungu be batatu basigaranye mu rugo kugira ngo barebe ko baba baranduye icyo cyerezo.

Ati “Ejo nibwo babapimiye mu rugo; twe twapimwe ku wa Gatanu bo bapimwa ku wa Gatandatu. Urumva ko ibisubizo byabo bishobora kuboneka ejo ku wa Mbere.”

Ahitwa kwa ‘Haji’ i Nyanza hazwi n’abantu benshi bakorera ingendo mu Ntara y’Amajyepfo n’abakunda amata ahatunganyirizwa kuko afite uruganda rwitwa ‘HAJI Enterprise Nyanza’ ruherereye ku muhanda Kigali-Huye, mu Murenge wa Busasamana.

Imodoka zihanyura zikunze kuhahagarara, abagenzi bakagura amata cyangwa bakahafatira amafunguro.

Mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 431 banduye Coronavirus, mu gihe babiri aribo bamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezo naho 283 bakaba barakize. Mu banduye bose, umubare munini ni abagabo kuko bihariye 81.44% bingana n’abantu 351.

Ikindi ni uko abari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 30 na 39 aribo bibasiwe cyane kuko abamaze kugaragaza iki cyorezo bari muri iyi myaka ari 173.

I Nyanza ahazwi nko kwa Hadji harafunzwe nyuma y'uko hari umushoferi wahahahagaze nyuma bikaza kugaragara ko yanduye Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .