00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CHUK na King Faisal Hospital byinjiye mu mikoranire n’ibitaro byo muri Maroc

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2021 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) n’ibyitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital) byasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ibitaro byo muri Maroc bizwi nka ‘University Hospital Center IBN SINA’.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi ku wa 14 Nzeli 2021, agena ko ibi bitaro byo mu Rwanda n’ibi byo muri Maroc bizafatanya mu bijyanye no guteza imbere ishami ryo kubaga, amahugurwa no guhanahana abakozi.

Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Dr Theobald Hategekimana, yavuze ko ubu bufatanye bushya buzatuma abaganga bo muri ibi bitaro bunguka ubumenyi bushya binyuze mu mahugurwa.

Ati “Ubu bufatanye bushya buzafasha mu bijyanye no guhererekanya abaganga, abaforomo n’abatekinisiye, hagamijwe kuzamura amahugurwa yo mu byiciro bitandukanye, nk’ubuvuzi bw’abana n’ibindi, bifashe abaganga bacu n’abaforomo kuzamura ubumenyi mu kuvura indwara zitandukanye.”

Dr Hategekimana yakomeje avuga ko mu bindi CHUK izungukira muri aya masezerano harimo n’ibijyanye n’ubumenyi mu kubaga indwara zo mu gituza zirimo iz’umutima, ibihaha n’ibindi.

Ati “Kuri ubu muri CHUK ntabwo dufite serivisi yo kubaga mu gituza, binyuze muri ubu bufatanye, tuzabasha gushyiraho iyi serivisi tubikesha amahugurwa azahabwa abaganga bacu ndetse tubashe kugeza izi serivisi ku Banyarwanda bazikeneye.”

Amakuru dukesha The New Times avuga ko iyi gahunda yo guhugura abaganga izatangira muri Mutarama 2022.

Umuyobozi ushinzwe ubutwererane muri IBN SINA, Sbay Sidi Hicham, yavuze ko ibi bitaro byari bimaze igihe bishaka kubaka ubufatanye n’Urwego rw’Ubuzima mu Rwanda.

Yavuze ko binyuze muri ubu bufatanye, ibitaro bizajya bisangira amakuru ku bintu bitandukanye ndetse binafatanye no mu kubishakira ibisubizo.

Ati “By’umwihariko tuzibanda mu bijyanye no kubaka ubushobozi no kuzamura ubumenyi mu mashami atandukanye arimo nk’iryo kubaga indwara zibasira umutima, gusimbuza impyiko, serivisi Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bizatangira gutanga vuba.”

“Intego y’aya masezerano y’ubufatanye ni ugusangira amakuru, ku mpande zombi, aho nizera ko ibihugu byombi bizagira icyo buri kimwe kikigira ku kindi muri aya mashami atandukanye.”

University Hospital Center IBN SINA ni bimwe mu bitaro binini kandi bikomeye muri Maroc, aho bifite amashami 10.

Aya masezerano y'ubufatanye yitezweho gufasha abaganga bo mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal n'abo muri CHUK kuzamura ubumenyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .