Indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024, ndetse kugeza ubu imaze guhitana abantu umunani naho abandi 18 barakitabwaho n’abaganga.
CDC yagaragaje ko isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu kongerera ingufu urwego rw’ubuzima muri gahunda yo kurwanya indwara zandura harimo gahunda y’amahugurwa ku byorezo (Field Epidemiology Training Program) ifasha mu gukurikirana indwara z’ibyorezo.
Itangazo iki kigo cyasohoye kuri uyu wa 30 Nzeri 2024 rigaragaza ko kuva mu 2002 gifite ibiro mu Rwanda cyagize uruhare mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye, ndetse n’ubu cyiteguye gutanga umusanzu mu kurwanya virusi ya Marburg yagaragaye mu gihugu.
Riti “CDC izohereza inzobere mu guhanga n’ibyorezo zizafasha igihugu mu gukomeza gukurikirana no guhangana n’iki cyorezo. Abo bantu bazakoresha ubunararibonye bafite mu guhangana na virusi ya Marburg n’izindi bimeze kimwe bakuye mu bindi bihugu mu guhangana n’ibyorezo, gushakisha abahuye n’abanduye, gupima muri za laboratwari, gutahura no gukumira ibyorezo ku mipaka no mu bitaro.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS riherutse gutangaza ko rizohereza inzobere zirindwi zizakorana n’itsinda ry’Abanyarwanda bari guhangana n’iki cyorezo kugira ngo gikumirwe mu gihe gito.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ku wa 29 Nzeri 2024 yabwiye itangazamakuru ko hashyizweho itsinda ryihariye riri guhangana na Marburg, ndetse ngo abantu barenga 300 bahuye n’abanduye bamaze kubageraho no gutangira kubapima.
Ati “Ahenshi kiri turasa nk’abamaze kubona imizi yacyo yose, bityo ntabwo twashyiraho amabwiriza abangamira ubundi buzima na byo ntabwo ari bwo buryo bwiza bwo guhangana na Marburg.”
Ibimenyetso by’iyi ndwara ni umuriro mwinshi utunguranye, kuribwa umutwe, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka ndetse no kuva amaraso menshi.
Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku, kwirinda gukoranaho no gusangira ibikoresho binyuranye n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!