Camera zirimo kwifashishwa ku kibuga cy’indege cya Kigali mu gutahura uketsweho Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Werurwe 2020 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira Isi, aho ubu Camera zirimo kwifashishwa ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu gutahura uketsweho iki cyorezo.

Ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali abagenzi bahanyura binjira mu Rwanda bakirwa n’abaganga bambaye mu buryo bubarinda kuba hagira ubanduza, hanyuma bagahita babaza buri wese aho aturutse.

Nyuma yo kwandika igihugu buri wese aturutsemo amakuru ahita ajya muri mudasobwa, umugenzi akerekwa umuti akaraba wo kumurinda ko yakwandura cyangwa akanduza Coronavirus.

Uko binjira kandi ni ko camera ebyiri; imwe iburyo indi ibumoso zibafata igipimo cy’umuriro byagaragara hari ufite umuriro mwinshi abaforomo bakamushyira ku ruhande kugira ngo asuzumwe birenze.

Umuyobozi ushinzwe ishami rigenzura rikanarwanya indwara z’ibyorezo mu kigo gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Jose Nyamusore, avuga ko izi camera zoroheje akazi kajyanye no gupima umuriro, kimwe mu bimenyetso biranga ibyorezo birimo na Coronavirus.

Ati “Camera iyo winjiye zifite ikoranabuhanga ryazo ‘sensor’, ziragufata zikamenya umuriro ufite zigahita zandika hariya kuri televiziyo, ukamenya ko kanaka yinjiye afite umuriro ungana gutya”.

Akomeza agira ati “Ufite umuriro dukeka uri hejuru ya 38 uwonguwo avamo, dufite ukuntu bagukuramo bakagushyira ku ruhande hariya hari icyumba, bakakubarizamo ibibazo cyangwa uje bagasanga ufite uwo muriro cyangwa bimwe muri bya bimenyetso bya Coronavirus, ufite n’urugendo wagiriye mu gihugu kirangwamo Coronavirus bagushyira ku ruhande bakavuga ko ari umuntu twaketse ariko gukeka no kurwara biratandukanye cyane”.

Dr Nyamusore avuga ko uwo waketswe atwarwa kwa muganga agafatwa ikizamini agategereza ikizamini, aho ntawurayigaragaraho mu bapimwe bose.

Abagenzi bishimira iyi gahunda bakavuga ko ari uburyo bwiza bwo kugenzura ibimenyetso bya Coronavirus, bakavuga ko uyu muco wiganywe ku isi yose hagabanywa ikigero cy’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Kugeza ubungubu nta muntu twari twabona ufite Coronavirus mu Rwanda.

Si ubwa mbere mu Rwanda hakoreshwa ubu buryo bwa Camera mu kwirinda ibyorezo kuko zanifashishijwe mu 2014 ubwo rwatangiraga gukumira ko Ebola yinjira mu gihugu.

Hirya no hino mu gihugu kandi ahahurira abantu benshi, hamwe na hamwe hamaze gushyirwa ibikoresho bitandukanye birimo amazi meza n’isabune byifashishwa mu gukaraba intoki.

U Rwanda kandi rwamaze guteganya ahantu hane hashyirwa uwaketsweho iyo virusi kugira ngo yitabweho kandi ahamare igihe cyateganyijwe.

Ahamaze gutegurwa ni ku bitaro bikuru bya Kanombe hateganyijwe ibyumba 25 bishobora kwifashishwa, ibitaro bya Kabgayi byateguye ibyumba 120 n’ikigo nderabuzima cya Kanyinya cyateganyije ibyumba 50 ndetse imirimo yo kubitegura irakomeje.

Ibindi bitaro byo mu gihugu bigera kuri 80 byose byagiye biteganya ibyumba bibiri. Mu gutegura abakwita ku murwayi igihe yagaragara, Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko imaze guhugura abaganga 430.

Izi camera ziri ku kibuga cy'indege cya Kigali zitahura ufite umuriro mwinshi nka kimwe mu bimenyetso bya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .