Ibintu byarahindutse bijyanye n’umuvuduko iterambere ririho, ubu kwibagisha hagamijwe ubwiza ni ingingo yasakaye, ndetse bamwe mu babikoze ntibatinya kubigaragaza, ingero za hafi ni nk’Umunyamideli Kim Kardashian, Umuraperikazi Cardi B n’abandi.
Bumwe mu buryo buri gufasha abantu kwibagisha hagamijwe ubwiza cyane cyane ku bakobwa cyangwa abagore ni ubuzwi nka ‘Brazilian Butt Lift (BBL) bufasha abantu kongeresha ikibuno uko babishaka.
BBL ni uburyo bwo kubaga umuntu hagamijwe ubwiza, aho ikibuno cy’ubishaka gitunganywa mu ishusho no mu ngano.
Bikorwa hafatwa ibinure (inyama) zo ku bindi bice nk’inda, amatako n’ahandi umuntu abyibushye, bigatunganywa (hagakuramo ibidakenewe byakwangiriza icyo gikorwa), hagafatwa ibikungahaye ku tunyangingo dufite ubuzima buzira umuze, ubundi bigashyirwa ku kibuno cy’ubishaka ku buryo bikora ishusho ashaka, imugira mwiza.
Ni igikorwa kimara amasaha nk’abiri umuntu ari kubagwa ariko gukira bisaba nk’ibyumweru, uwabazwe akagirwa inama yo kuticara cyane ahengamiye ku ruhande rwongerewe kugira ngo za nyama bamuteyeho zibanze zihure n’izo asanganywe.
Ni igikorwa cyitabirwa cyane mu bihugu nka Brésil, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Colombia. Aho ubuvuzi bujyanye nacyo bwateye imbere ni muri Turikiya.
Imibare y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku bijyanye n’ibyo kubagwa hagamijwe ubwiza cyangwa gukosora inenge ku mubiri, mu 2020 wagaragaje ko abarenga 396 bibagishije ikibuno.
Icyakora ni ibintu bitigonderwa na buri wese, kuko nko muri Amerika ubishaka atanga ari hagati ya 4000$ n’ibihumbi 10$, muri Brésil igiciro kiri hagati ya 3000$ na 6000$, Mexique ni hagati ya 2500$ na 5500$ gutyo.
Afurika na yo yamaze gufata uyu muco. Ubu abashaka ubu buvuzi banyarukira mu mijyi nka Lagos muri Nigeria, Johannesburg muri Afurika y’Epfo, Nairobi muri Kenya n’ahandi.
Muri ibyo bihugu BBL yamaze kuba imari ishyushye, aho amavuriro agaragaza ko imirongo y’abagore baba bashaka ubwiza bahoze bifuza iba igeze iriya.
Mu Rwanda bivugwa ko hari abakobwa bajya hanze kubikoresha, ariko bakabikora mu ibanga rikomeye kuko baba batizeye uko bazakirwa muri sosiyete.
Kuri ubu abisobanukiwe nk’abanyamujyi, abavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, abageni bitegura gushinga ingo n’abandi bakora imirimo ibagaragaza cyane, bayobotse ubwo buryo kugira ngo ibirori byabo bisige amateka akomeye ajyanye n’uko basaga na bike.

Umwe mu nzobere mu bijyanye n’ubwiza ukorera mu Mujyi wa Kigali, yagaragaje ko ibyo bikorwa bikomeje kwitabirwa.
Ati “Ntabwo bikorwa hagamijwe kubonwa neza ku mbuga nkoranyambaga ahubwo ku bagore benshi babikoresha baba bashaka kwiyongerera icyizere mu bandi, bakiyakira, bakanezezwa n’ibyiza byo kuba igitsina gore, byo gusa neza.”
Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bituma ibi bintu bifatwa nk’ibisanzwe.
Uretse ubwiza, ibi ni n’ikimenyetso cyo kwigenga, ababikora bakagaragaza ko bafite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo cy’uko bashaka gusa nta wundi muntu basabye uburenganzira.
BBL inagaragaza iterambere riri kwihuta ku muvuduko wo hejuru, riri kujyana no guhinduka gukomeye kw’imyumvire y’abagize sosiyete, aho ubwiza ari ikintu gishakwa kikaboneka, bitari bya bintu karemano.
Niba umuntu ashaka amabere manini, mato, ahagaritse, amabuno manini, mato akoze mu buryo ashaka byose agomba kubibona, ibyari bisanzwe bizwi ko ari ibintu umuntu avukana nta bushobozi bwo kubihindura afite, ubu byaroroshye gusanga umuganga ukamubwira ibyo ushaka ubundi akakurema bundi bushya.
Icyakora nubwo ari iterambere, ibyo bikorwa bigira n’ibyago byinshi, mu gihe bitakozwe neza.
Nka BBL ni kimwe mu bikorwa byo kubaga umuntu hagamijwe ubwiza giteza ibyago byinshi uwabikoze, birimo kwandura indwara zitandukanye bijyanye n’uko icyo gikorwa kitakoranywe isuku no kugira ikibazo cya ‘fat embolism’ gishobora gutuma amaraso adatembera mu mubiri uko bwikwiriye.
Ni ibintu bishobora kubaho umuntu ari nko kubagwa, ibinure bikaba byakwinjira mu miyoboro y’amaraso ubundi bikayabuza gutembera neza akaba yavura.
Ikindi ibyo binure bishobora kujya mu miyoboro y’amaraso, mu bihaha, mu mutima, ubwonko n’ahandi ku buryo bishobora guteza umubiri ibibazo nko kudahumeka, guhagarara k’umutima, stroke n’ibindi.
BBL yakozwe nabi aho guha ikibuno ya shusho wifuza, ishobora kugihindura nabi, ukagira nk’ikibuno gisumbana, icyari ubwiza kigahinduka inenge, ukaba wagira ububabare buhoraho n’ibindi.
Nubwo icyo gikorwa kiri kwitabirwa, bigaragaza ko hakwiriye abaganga b’inzobere muri iyo mirimo.
MU Rwanda hasigaye hari inzobere zikora imirimo ijya gusa n’iyi yo gukosora inenge ku mubiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!