00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi ku ikoranabuhanga rigezweho ryo kuvura amaso ntiwongere kwambara ‘lunettes’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2022 saa 02:55
Yasuwe :

Kurwara amaso ukandikirwa indorerwamo z’amaso (lunettes) ni ikintu kitoroshye, kuko kuzambara no kuzitaho igihe cyose bigoranye ndetse hari imirimo utapfa gukora wambaye indorerwamo z’amaso, kandi ibyago byo kuba wazimena nabyo ntitwabyirengagiza, ukongeraho igiciro cyazo kiri hejuru.

Niyo mpamvu benshi mu bazambara batazikunda, bakabikora gusa nk’amaburakindi mu rwego rwo gukomeza kureba neza, ariko ugasanga uwabaha amahitamo, bahitamo kureba nk’abandi bantu batifashishije indorerwamo z’amaso.

Icyakora uko iterambere rigera henshi, n’ubuvuzi bugenda burushaho gutera imbere, magingo aya, hari ubuvuzi bw’amaso mu Rwanda bushobora kugufasha guca ukubiri no kwambara indorerwamo z’amaso, kandi ntibigire ingaruka ku maso yawe, wenda ngo ube wananirwa kureba neza cyangwa uburwayi bwawe bwiyongere.

Ni ikoranabuhanga rizwi nka ‘Lasik’ (ibyuma kabuhariwe mu gukosora imboni) riboneka mu Ivuriro rya Pyramid Eye Center riri mu Karere ka Kicukiro, akaba ari naryo ryonyine ryihariye iri koranabuhanga mu Rwanda.

Lasik ni iki?

Lasik ni uburyo bw’ikoranabuhanga buvura bwifashishijwe ‘laser’, mu rwego rwo gukosora imboni y’umuntu ufite ibibazo byo kureba hafi no kureba kure, cyangwa se urwara umutwe uterwa n’amaso.

Laser ubwayo ni urumuri rutangwa na mudasobwa kabuhariwe iri ku rwego rwo hejuru, igafasha imboni y’ijisho rirwaye.

Ni uburyo bukoreshwa mu bihugu biteye imbere mu buvuzi bw’amaso, birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza, u Buyapani n’ibindi.

Hari uburyo bubiri bwo kuvurwa hifashishijwe laser. Ubwa mbere ni ubwa kera bwanateraga ububabare ndetse no gukenguza nyuma yo kubagwa bikabaho mu gihe runaka.

Ubwa kabiri ni uburyo bushya bwitwa Lasik bwifashishwa mu gusubiza imboni mu mwanya wayo hatabayeho ububabare ubwo ari bwo bwose, kandi umuntu akongera kureba neza byihuse.

Abantu barenga miliyoni ku Isi bamaze kuvurwa bifashishije ubu buryo.

Ushobora kuvurwa hifashishijwe laser mu gihe ufite ikibazo cyo kureba ku gipimo cya dogere 12 no mu gihe urwara umutwe ukomoka ku maso (Astigmatism) uri ku kigero cya dogere eshanu, ariko ibi bikorwa nyuma y’uko ijisho rimaze gupimwa hifashishijwe imashini zirimo na mudasobwa yabugenewe mu rwego rwo kumenya igipimo cy’uburwayi.

Ntabwo ari byiza gukosora ijisho ku muntu uri munsi y’imyaka 16 ku bw’umutekano w’ijisho, kereka gusa mu gihe afite uburwayi runaka.

Bitwara iminota itanu mu gukosora ijisho rimwe kandi nta bubabare umurwayi yumva.

Igikorwa cyo gukosora ijisho kirizewe cyane ariko rimwe na rimwe hari ubwo habaho ikibazo runaka ku jisho ryakosowe, cyane cyane ku bantu bafite ikibazo cyo kureba ibintu biri kure cyangwa hafi. Gusa ibi byose bibanza kuganirwaho na muganga mbere yo kuvura umurwayi.

Iyo umuntu afite uburwayi bw’amaso bukabije hakoreshwa ubundi buryo buzwi nka ‘Bioptics’, aho mu jisho inyuma y’imboni hashyirwamo akandi gakoresho gato cyane gafasha uwari urwaye kuba yareba neza ibintu biri hafi n’ibiri kure.

Ubu buvuzi butangwa umuntu yabanje guterwa ikinya, bugafata iminota 15.

Mbere y'uko umuntu avurwa hakoreshejwe ubu buryo bw'ikoranabuhanga rya 'Lasik' abanza gusuzumwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .