Ubu u Rwanda ni igihugu kiri kwishingikirizwaho mu rwego rw’ubuvuzi, bijyanye n’imishinga migari rufite.
Ubwo simvuze uruganda rukora inkingo, ibitaro bivura umutima, ikigo cyigisha uko umuntu yabagirwa mu Rwanda ari kubagwa n’uri i Londres, kubagira umutima mu Rwanda, gusimbuza ingingo nk’impyiko byose bigakorwa nta we ufashe rutemikirere.
Gahunda zo guteza imbere ubuvuzi ntabwo zagarukiye ku bikorwaremezo gusa ahubwo zajyanye no kongerera ubumenyi abatanga serivisi, aho kugeza uyu munsi u Rwanda rubarura abaganga barenga 2500.
Ni abaganga benshi cyane kuko ukoze imibare usanga barikubye inshuro zirenga 80 ugereranyije n’abaganga 30 babarizwaga mu Rwanda nko mu 1995.
Abo 30 kandi babagaho mu buryo agahimbazamusyi kabaga ari nk’idebe ry’amavuta, n’utundi nk’utwo tutari umushahara, ndetse akazi ari kose amanywa n’ijoro.
Dr. Gatsinga Jean Dieudonne yari umwe muri abo 30 bari bari gukora umurimo utoroshye wo kuvura Abanyarwanda bari bavuye mu mateka yabasigiye ibibazo uruhuri birimo ibikomere byo ku mubiri no ku mutima.
Dr. Gatsinga ni inzobere mu kuvura indwara z’abagore n’iz’abagabo nk’imyanya ndangagitsina y’abagabo.
Yageze mu Rwanda mu 1998 avuye mu Bufaransa ari na ho yize ndetse muri icyo gihe ni na ho yakoraga, aza nk’abandi bose mu gutanga umusanzu ku gihugu cyari kiri kuzurwa bundi bushya.
Nk’uwari ushinzwe kwita ku bagore hari ibibazo bitandukanye muri izo serivisi. Icyo gihe ni bwo imibare y’abagore bapfa babyara yarengaga 1000 mu bihumbi 100 babyaye, umubare w’abana bapfa bavuka wari 1071 mu mbyaro ibihumbi ijana.
Yari mu baganga babiri gusa b’inzobere bavura indwara z’abagore mu bitaro byigenga, ni ukuvuga we na Dr. Nyirinkwaya Jean, mu gihe mu gihugu hose batarengaga batanu.
Dr. Gatsinga ati “Nakoraga amanywa ariko na nijoro bakampamagara buri saha. Icyo gihe nakoreraga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK. Wakoraga udafite umuntu ugusigariraho, nta we musimburana mbese byari ukwitanga koko.”
Icyo gihe kandi byari ihurizo no kubona imashini zipima abari bafite indwara zikomeye, nka kanseri aho byasabaga kwandikirwa ikizamini, umurwayi akajya kugishaka mu mahanga, akagaruka gutanga ibisubizo ku muganga wamupimye.
Dr. Gatsinga yibuka ko hari ubwo yandikiraga abantu gukoresha ikizamini gipima amabere kugira ngo amenye ko harimo ikimenyetso cya kanseri, uwatumwe ikizamini akajya kugikoresha i Kampala muri Uganda.
Ati “Agafata bisi akirirwa agenda, agafata hoteli araramo, bugacya akajya kwipimisha, ku munsi wa gatatu agafata bisi imugarura akanzanira ibyavuyemo. Ubwo kandi abajyayo bari mbarwa. N’iyo twasanganga arwaye wenda turamubaga, kubona imiti umurwayi wa kanseri akenera nka ‘chimiothérapie’ byabaga ari ingorabahizi.”
Gushinga ivuriro, “Ishoramari ritunguka”
Dr. Gatsinga ubu afite Ivuriro rizwi nka Polyclinique du Carrefour rikorera mu Mujyi wa Kigali.
Nubwo hari ibyagezweho, kuri we ‘nta byera ngo de’ kuko hari ibibazo bikibangamiye urwego rw’ubuvuzi byagera ku bikorera bigasya bitanzitse.
Asobanura ko muri uru rwego harimo abantu bafite ubushake bwo gufatanya na Leta Rwanda mu kuzamura urwego rw’ubuzima ariko bacibwa intege n’ibibazo bitandukanye byabonerwa umuti bikoranywe ubushake.
Ati “Nk’ubu hari ikibazo cy’ibikoresho cyane ibivura indwara zikomeye. Kugurwa byagurwa kuko ni ukujya muri banki nkaba nafata inguzanyo. Ariko se ibi biciro twashyiriweho byatuma wishyura iyo nguzanyo?”
Ibiciro avuga ni ibigengwa na Minisiteri y’Ubuzima kuko ari yo igena ikiguzi cya serivisi abikorera bari mu buzima bagomba gutangiraho ku babagana. Ibiriho ubu byashyizweho mu 2017 byitezwe ko bihita bivugururwa, ariko n’ubu nta kirakorwa.
Dr. Gatsinga ati “Ntabwo dushobora gutera imbere ikibazo cy’ibyo biciro kidahindutse. Ibikoresho birahenda kandi ntibyakwiriha. Ibiciro biri hasi cyane.”
Mu kumvikanisha uburyo ibiciro biri hasi, yatanze urugero nk’umubyeyi ugiye kubyara ariko arabagwa, agakenera icyumba afashirizwamo n’ibikoresho byose, amazi, amashanyarazi, ababikora n’ibindi.
Ati “Muri icyo gikorwa cyose ntabwo ushobora kwinjizamo ibihumbi 100 Frw. Urumva biri hasi. Ibyo bijyana n’ibindi byinshi. Ibyo bituma tutagura imikorere. Niba ubu ntanga serivisi eshatu nagatanze esheshatu, urumva ko hari igice gifunze kandi abantu bakeneye guhabwa.”
Uyu muganga akaba na rwiyemezamirimo agitangiza ivuriro, yavuze ko byamusabye amezi 17 akora ariko atarabasha kwinjiza n’inyungu na nke.
Ati “Biragoye nkanjye naratangiye, ku kwezi kwa 17 ni bwo navuze nti mu mafaranga twinjije haravamo ubukode, turihe abakozi, n’ibindi byibanze. Natangiye kubona icyo ninjije nk’inyungu mu kwezi kwa 18 ntangiye. Mbere nabaga nshoramo gusa.”
Atanga inama y’uko Guverinoma yakurura abashoramari muri uru rwego ikareba abantu bafite ubushobozi bwo gushinga amavuriro yifuzwa, ikabunganira mu ntege nke zabo, ubundi urwego rugatera imbere.
Ati “Leta nk’ubu ivuze iti ubaka turaguha imashini zikenewe noneho twumvikane uko uzajya utwishyura mu barwayi uvura. Byafasha cyane. Gutangira ivuriro birahenda. Nk’ubu uwatangira iryo mfite ntibyamusaba munsi ya miliyari 1 Frw kandi nanjye ndacyari hasi.”
Mu byo asaba harimo nk’ubworoherezwe nko ku kiguzi cy’amazi n’umuriro nk’uko bikorwa mu nganda.
Yifashishije ingero na none, yerekanye ko nko ku kwezi mu ivuriro rye bashobora kwishyura ibihumbi 500 Frw nk’ikiguzi cy’amazi, bikaba gutyo no ku muriro, ndetse icyo gihe baba bagerageje gukoresha bike.
Ati “Ishoramari mu buvuzi ntiryunguka, ushinga iduka ry’ibikoresho by’ubwubatsi akurusha inyungu cyane kandi nta n’umuhangayiko afite. Tekereza umuhangayiko w’uhangana no gutabara ubuzima bw’umuntu wumve uko ungana. Iyi mirimo ni umuhamagaro. Ibintu byose turirwariza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!