Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’inzobere mu bijyanye n’indwara zo gutera nabi k’umutima yo muri Kaminuza ya Michigan, Prof. David Bradley.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima [OMS], rigaragaza ko mu 2021 indwara z’umutima ari zo zatwaye ubuzima bwa benshi aho zahitanye abantu miliyoni 20,5.
Iyi mibare igaragaza ubwiyongere ku rugero rwo hejuru ugereranyije n’abapfuye mu 1990 bangana na miliyoni 12,1.
Muri izo mpfu, 80% zigaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.
Kuba mu Rwanda harakorewe ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga nk’iri, ni intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuvuzi mu gihugu no mu karere giherereyemo, bikaba bitanga icyizere ko umubare w’abahitanwa n’izi ndwara uzagabanyuka mu myaka iri imbere.
Electrophysiology ni iki?
Ni ikoranabuhanga rihambaye ryifashishwa mu gusuzuma no kuvura indwara z’umutima; ‘electrophysiology- EP’.
Ryifashisha ibizwi nka ‘Cardiac catheters’, wasobanura nk’udu ‘tubes’ duto cyane tumeze nk’udutsinga tworohereye, dushyirwa mu mitsi ijyana amaraso mu mutima.
Dukoreshwa mu buvuzi iyo hari gupimwa cyangwa kuvura indwara zimwe na zimwe z’umutima. Dushobora gucishwa mu kaboko, akuguru cyangwa mu ijosi tukagera mu mutima.
Iyo utu du ‘tube’ tumaze kugera aho tugomba kuba turi, dushobora gufasha mu gupima umuvuduko w’amaraso, gufata ibipimo by’amaraso, kumenya uko umutima utera n’ahaturuka ikibazo ufite cyangwa gushyira mu mitsi runaka umuti utuma igaragara byoroshye mu gihe hafatwa ibipimo hifashishijwe X-ray.
Utu du ‘tubes’ kandi twakoreshwa no mu kuvura indwara zitandukanye nko kuzibura imitsi yazibye, gusiba utwobo duto dushobora gucukuka ku mutima ndetse no kuvura umutima utera nabi.
Mu gihe hifashishwa iri koranabuhanga, hafatwa ibipimo by’umutima hakagaragara ahari ikibazo, iyo bibaye ngombwa muganga ashobora gukora ikizwi nka ’ablation’.
‘Ablation’ ni igihe umuganga ahuza akuma kabugenewe na ka ga ‘tube’ gato hakoherezwa ku gice gifite ikibazo ku mutima, ingufu zo mu buryo bw’ubushyuhe ‘radiofrequency’ cyangwa ubukonje ‘cryotherapy’, zigasa nk’izihashiririza.
Aho ubu buryo bukoreshwa ku barwayi benshi, gutera nabi k’umutima guhita guhagarara.
Muri rusange iri koranabuhanga rifasha mu gutahura ahari ikibazo vuba nta kwibeshya ku bijyanye no gutera k’umutima, rikanafasha mu kugikemura bitagoranye.
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, byatangaje ko hapimwe imitima itera nabi ndetse hanakoreshwa uburyo bwa ‘ablation’ ku barwayi yaba abana cyangwa abakuze kandi bigenda neza.
Byatangaje ko “ubu buvuzi ni ingenzi cyane kuba buje mu Rwanda kuko Abanyarwanda babaga bafite ubu burwayi bakeneraga kujya mu bihugu byo hanze nk’u Buhinde n’ibindi byo mu Burayi cyangwa muri Amerika kwivurizayo.”
Ubwo hakorwaga ubu buvuzi mu bitaro bya Faisal, wabaye n’umwanya mwiza wo gutangira guhugura abaganga b’umutima bo mu Rwanda ku bijyanye n’ubu buvuzi bujyanye n’igihe, haharanirwa ko bwazatangira no gutangwa henshi mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!