00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu mateka i Kirehe hatangiye gukorera Kaminuza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 August 2022 saa 09:54
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe ndetse n’abahatuye bari mu byishimo nyuma y’aho bwa mbere mu mateka bakiriye ishami rya Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi ya University of Global Health Equity isanzwe ikorera i Butaro mu Karere ka Burera.

Iyi Kaminuza isanzwe ifite amashami abiri arimo irikorera i Kigali n’irikorera i Butaro ku cyicaro gikuru, kuri ubu yamaze kugeza ishami ryayo mu Karere ka Kirehe aho izakorera hafi y’ibitaro bya Kirehe, ikaba inabaye Kaminuza ya mbere ikoreye muri aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko bishimiye kwakira iyi Kaminuza mpuzamahanga ari nayo ya mbere ikoreye muri aka Karere avuga ko ije kuhakorera ihasanga Partners in Health ikorera muri aka Karere ndetse ikanakorana bya hafi n’iyi Kaminuza.

Yagize ati “ Ibikorwa byabo byatangiriye ku banyeshuri baza kwimenyereza umwuga bakazana n’abarimu babo, ni amasomo bafatira ku bitaro byacu bya Kirehe, twabyakiriye neza rero kuko ibi biratuma bizamura serivisi z’ubuzima mu Karere kacu ikindi mu bijyanye n’ubukungu birafasha Akarere kacu kuko aba banyeshuri bacumbika aha bahahira aha bo n’abarimu babo.”

Nzirabatinya yavuze ko kuri ubu bakiriye itsinda ry’abanyeshuri 12 baje basimbura irindi tsinda ry’abanyeshuri 12 bari bahasoje, yavuze iyi Kaminuza ari iya mbere ije gukorera muri aka Karere kashyizwe mu turere twunganira Umujyi wa Kigali.

Kaminuza ya UGHE yashinzwe n’Umunyamerika Dr Paul Farmer uheruka kwitaba Imana muri Gashyantare uyu mwaka, ikorera mu Rwanda kuva mu 2015, ikaba ifite ishami ry’i Kigali n’irya Butaro.

Ishami rya Kigali hatangirwa amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’Ubuvuzi rusange (Global Health delivery). Ishami rya Butaro ryatashywe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame muri Mutarama 2019.

Iyi kaminuza itanga ubumenyi bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa ari bumwe ndetse n’abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza.

I Kirehe bakiriye ishami rya Kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi ya University of Global Health Equity

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .