Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Polycarpe Ndayikeza, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa ati “Muri rusange handuye abantu 171, 137 muri bo baracyarwaye. Nta muntu Ubushita bw’Inkende burica mu Burundi.”
Iki cyorezo cyageze mu Burundi muri Nyakanga 2024, ku nshuro ya mbere gifata abantu batatu. Tariki ya 18 Kanama, iyi Minisiteri yatangaje ko abari bamaze kwandura bageze ku 153.
Umwe mu bakozi bo muri iyi Minisiteri yasobanuye ko ubwoko bw’iki cyorezo ari ’Clade 1b’ bwugarije abatuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ntara zirimo Kivu y’Amajyepfo ihana imbibi n’u Burundi.
Mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, iki cyorezo cyiganje muri RDC, aho abarenga 18 000 bamaze kwandura, abandi barenga 540 bakaba bari bamaze gupfa kugeza tariki ya 19 Kanama nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima muri iki gihugu, Dr. Roger Kamba.
Mu Rwanda hamaze kuboneka bane banduye iki cyorezo hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, babiri muri bo bakaba barakize. Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 16 Kanama, yatangaje ko nta n’umwe wapfuye.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yemeza ko abamaze kwandura iki cyorezo muri iki gihugu ari batatu barimo umwe wabonetse ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe kuri uyu wa 22 Kanama 2024.
Muri Kenya, inzego z’aho zishinzwe ubuzima tariki ya 13 Kanama zikanze ko abantu 13 bashobora kuba baranduye iki cyorezo, gusa nyuma y’isuzuma, zemeje ko umuntu umwe ari we wanduye.
Iyi ndwara ifite ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, ibiheri byinshi, kuribwa umutwe, umugongo n’imikaya, ikandurira mu gukoranaho n’ufite ibimenyetso byayo, mu mibonano mpuzabitsina ndetse no mu gusomana n’uyirwaye.
Uburyo bwo kuyirinda burimo gukaraba intoki hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa umuti wica udukoko, kwirinda gukora ku muntu ufite ibimenyetso byayo no kumenyesha abashinzwe ubuvuzi mu gihe wakeka ko umuntu ayirwaye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!