Ubu bushakashatsi buvuga ko buri segonda umuntu yandura iyi virusi ya herpes, mu mwaka hakaboneka ubwandu miliyoni 42.
Iyi virusi yandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu matembabuzi y’umuntu uyanduye ndetse n’umubyeyi ashobora no kuyanduza umwana we amubyara.
Abantu benshi ntibagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara ariko bimwe mu bimenyetso biyiranga ni udusebe ku myanya y’ibanga ndetse no ku munwa, no kujya kwihagarika ukababara.
Ibi bimenyetso bishobora kuza bigakira ariko bikajya bihora bigaruka.
Iyi virusi nta muti igira ndetse nta n’urukingo icyakora hari imiti igabanya ubukana.
Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko hakwiye kujyaho ingamba zo kwirinda iyi ndwara, hagashakwa imiti n’inkingo byo kuyirwanya kuko iyi ndwara yongera n’ikwirakwizwa ry’Agakoko gatera sida.
Umuyobozi muri OMS ushinzwe kurwanya Agakoko gatera SIDA, Hepatite n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, Meg Doherty yagize ati “uburyo bwiza bwo kwirinda n’imiti birakenewe byihutirwa cyane kugira ngo bigabanye ikwirakwira ry’iyi ndwara ya herpes bigabanye no gukwirakwiza Agakoko gatera sida”.
Iyi ndwara ya herpes ibamo amoko abiri. Ubwoko bwa mbere ni ubwandurira mu matembabuzi yo mu kanwa, ubwoko bwa kabiri ni ubwandurira mu mibonano mpuzabitsina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!