Mu 2007 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangije gahunda izwi nka ‘Service D’Aide Médicale Urgente: SAMU’ bwari bugamije gufasha abakeneye ubuvuzi bwihuse mu gihe bajyanywe ku bitaro.
Nko mu Mujyi wa Kigali buri mwaka abarwayi barenga 8000 boherezwa kwa muganga guhabwa ubuvuzi bwihutirwa bitewe n’ikibazo runaka umuntu afite.
Ibigo by’ubuvuzi bitandukanye mu Mujyi wa Kigali byakira bene abo barwayi barembye binyuze muri gahunda izwi nka ‘Emergency Medical Care Services: EMS’.
Harimo ibitaro bikuru bitatu, iby’uturere bitanu, ibigo nderabuzima 38 n’amavuriro mato 42. Aho mu 2022 ibyo bigo by’ubuvuzi mu Mujyi wa Kigali byifashishaga imbangukiragutabara zirenga 30.
Ibitaro bijyanwamo urembye bitoranywa hashingiwe ku bushobozi bwabyo, ndetse n’uburyo byiteguye kwakira abantu bijyanye n’umubare w’abarwayi bifite.
Mu kureba uko iyo gahunda yubahirizwa abashakashatsi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bakoreye ubushakashatsi ku makuru y’abarwayi 7221 bo mu Mujyi wa Kigali aho abenshi bari abagabo banganaga na 65% bari mu kigero cy’imyaka 34.
Ubu bushakashatsi bwanyujijwe muri BioMed Central ku wa 10 Mata 2025.
Bugaragaza ko ibintu bitatu biyoboye ibituma abantu boherezwa kwa muganga by’ikitaraganya birimo gukomereka byihariye 66%, indwara z’abagore zihariye 9% n’ibindi bibazo by’ubuzima byihariye 17%.
Abagabo ni bo bihariye umubare munini w’abakomereka kuko bangana na 76% mu gihe 51.3% boherejwe kwa muganga barembye bitewe n’izindi ndwara zitandukanye.
Bugaragaza ko ibitaro by’uturere ari byo byoherejwemo benshi bangana na 47% bigakurikirwa n’ibigo nderabuzima byoherejwemo abagera kuri 36% by’abo bantu mu gihe ibitaro bikuru byakira 17%.
Abakoze ubu bushakashatsi barakomeza bati “Twabonye kandi ko abarwayi bagaragazwaga ko bakeneye ubutabazi ku rwego ruri hejuru bashoboraga kujyanwa mu bitaro bikuru, iby’uturere, n’ibigo nderabuzima ku kigero cya 49%,37% na 14% uko bikurikirana.”
Abarwayi kandi bari barwaye cyane cyangwa bakomeretse bikomeye benshi bajyanywe ku bitaro bikuru aho banganaga na 53% iby’uturere byakira abangana na 29% mu gihe abajyanywe mu bigo nderabuzima banganaga na 18%.
Mu bakomeretse mu buryo butandukanye ubusesenguzi bwagaragaje ko 44% bagombaga kujyanwa ku bitaro by’uturere, 38% bagomba kujyanwa ku bigo nderabuzima mu gihe 18% by’abagize ibikomere ku mpamvu zitandukanye ari bo bagombaga kujyanwa ku bitaro bikuru.
Ni mu gihe abafite indwara z’abagore bangana na 56% bagombaga kujyanwa ku bitaro by’uturere, 35% bagomba kujyanwa ku bigo nderabuzima mu gihe ku bitaro bikuru ho hagombaga koherezwayo abangana na 8%.
Ubu Umujyi wa Kigali ufite site 16 ziri hirya no hino mu bice bitandukanye zishyirwamo imbangukiragutabara zitegereje gutanga ubutabazi, zivuye kuri ebyiri wari ufite mu minsi yashize zikoresha imbangukiragutabara 30.
Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko abaturage baba batabawe bikwiriye, iyo byibuze hari imbangukiragutabara imwe mu baturage bari hagati y’ibihumbi 30 n’ibihumbi 50, umuhigo u Rwanda rwamaze kurenga.
U Rwanda rufite imbangukiragutabara zigera kuri 500, zingana n’imwe ku bantu bari hagati y’ibihumbi 25 n’ibihumbi 30, inteko imwe ku baturage ibihumbi 20 bitarenze 2029.
Buri mwaka ishami ry’ubutabazi mu Rwanda ryakira abahamagara bashaka ubufasha barenga ibihumbi 30.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!