Ibi bitaro bimaze imyaka umunani bikorera mu Mujyi wa Kigali, buri mwaka binasuzuma abarwayi bari hagati y’ibihumbi 13 n’ibihumbi 18.
Ni imibare yatangajwe ubwo abakozi b’ibyo bitaro bahabwaga amahugurwa n’Umuryango Mpuzamahanga Smile Train ajyanye no kwita ku bana bavurirwa kwa muganga.
Ni amahugurwa yiswe ’StArt Pediatric Basic Life Support’ afasha abakozi bo kwa muganga kugira ubumenyi bubafasha kubona vuba abana bakeneye ubuvuzi bwihuse kandi bakabuhabwa mu gihe gikwiye.
Nyuma y’igeragezwa ryakozwe mu bihugu bya Uganda na Nigeria, aya mahugurwa ategurwa na Smile Train atanzwe bwa mbere mu Rwanda, gahunda ikazakomereza mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Umwe mu bari gutanga ayo mahugurwa ni Dr. Amos Zachariah waturutse muri Tanzania, ati “Umwana ashobora guhura n’ibibazo aho ari hose mu bitaro. Turimo kubaka ubushobozi bw’abakozi bo kwa muganga kugira ngo niba babonye ibimenyetso mpuruza, ko umwana arembye bamenye uko bamutabara mbere y’uko ahura n’ibibazo byahitana ubuzima bwe.”
Ni amahugurwa y’ingenzi cyane agamije kunoza uburyo abana bavurwa. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana aherutse gutangaza ko buri munsi mu Rwanda havuka abana 1000, abo bose bakaba baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Dr. Zachariah yagaragaje ko Smile Train itanga ubufasha muri gahunda yo kubaga abana bavukanye ibibari, akifuza ko abaganga bagira ubumenyi buhagije mu kwita kuri abo bana harimo kubabaga no kubakurikirana kugeza bakize neza.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Ejo Heza, Dr. Mugenzi Dominique Savio yavuze ko ayo mahugurwa hamwe n’andi bahabwa mu buryo buhoraho agamije kubongerera ubumenyi mu kwita ku barwayi baza babagana.
Ati “Tumaze imyaka umunani dukorana na Smile Train. Idufasha kuvura abana bavukana ibibari. Muri ubwo bufatanye tuba tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo abaganga batange ubuvuzi bwiza ku barwayi mbere y’uko babagwa, igihe barimo kubagwa na nyuma yo kubagwa."
Dr. Mugenzi yavuze ko kubera ko bakira abarwayi benshi amahugurwa nk’ayo ari ingirakamaro cyane kugira ngo abaganga babe abanyamwuga koko, ari na byo byabafashije gutera imbere umunsi ku wundi mu myaka umunani ishize.
Muri Ejo Heza bavura abarwayi bafite ibibazo by’amagufa, ibyo mu nda n’ahandi, abafite ibibazo mu miyoboro y’inkari, abifuza kubagwa hagamijwe ubwiza no gukosora inenge zitandukanye ndetse n’abana cyangwa abakuru bafite indwara y’ibibari.
Bafite abakozi bagera kuri 60 bakora kwa muganga, barimo abaganga b’inzobere mu buvuzi 13 ndetse mu minsi iri imbere barateganya kongera ibikorwa nubwo, Dr. Mugenzi agaragaza ko hakiri imbogamizi z’ibiciro by’ubuvuzi bikiri hasi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!