00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: 24% by’abapimwe basanganwe umuvuduko w’amaraso

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 December 2024 saa 11:08
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera bagera kuri 618 bapimwe indwara zitandura (NCDs) bigizwemo uruhare na Mount Kigali University, 3.4% muri bo basanganwe indwara ya diabète, naho 24.2% bakagira umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

Akarere ka Bugesera kafatanyije na Mount Kigali University mu gupima indwara zitandura z’abaturage bari hagati y’imyaka 18 na 93, kugira ngo hamenyekane uko bahagaze.

Mu gihe cy’icyumweru hapimwe abaturage bagera kuri 618, harimo abagabo 322 n’abagore 296, bagomba gupimwa diabète umuvuduko w’amaraso n’uburwayi bw’umubyibuho ukabije.

Ibisubizo byagaragaje ko 3.4% ni ukuvuga 21 bafite diabète, abandi nk’abo bakagira ibimenyetso by’iyo ndwara mu buryo budakabije.

Abagera kuri 24.2% ni ukuvuga abantu 150 bapimwe, basanganwe muvuduko w’amaraso wari hejuru, 8.7% by’abafite ibyo bibazo bari mu Cyiciro cya Mbere cy’iyi ndwara mu gihe 15.5% bari cya Kabiri.

Umuyobozi wa Mount Kigali University, Dr. Martin Kimemia, yavuze ko kwigisha amasomo y’ubuzima mu ishuri bidahagije, ahubwo abanyeshuri bakwiriye kujya gutanga umusanzu wabo mu kurengera abaturage.

Ati “Uburyo bwiza bwo kurwanya indwara zitandura ni ukuzisuzuma hakiri kare no guha abantu ubumenyi bubafasha kubaho ubuzima bwiza. Twiyemeje guteza imbere ubuzima bw’abaturage no gukomeza ibikorwa bifatika birenze ibyo twigisha mu ishuri.”

Abasanzwemo ibimenyetso ndetse n’izo ndwara biganjemo abatari babizi, boherejwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyamata, aho bagomba gukurikiranwa bakanahabwa ubujyanama ku buzima bwabo.

Raporo ya RBC igaragaza ko 52.1% by’Abanyarwanda, batigeze bipimisha umuvuduko w’amaraso mu gihe mu bayipimishishe 26.2% ari bo basanze bafata imiti itangwa na muganga.

Ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko mu myaka 10 ishize umubare w’Abanyarwanda bafite diabète bagumye kuri 3%, bivuze ko abagera ku 397.391 mu Rwanda bayirwaye.

Ibi ni byo umwe mu baturage basuzumwe, Chantal Mukeshimana, ashingiraho ashishikariza abandi kujya bipimisha izi ndwara kuko bigoye kuzitahura.

Nk’uko byagaragajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu 2022 ku Isi yose abantu basanganywe umuvuduko w’amaraso bangana na 26% ni mu gihe abagera kuri 46% baba batazi ko bayifite, 21% mu bayifite bafata imiti indwara yaramaze kugera ku gipimo cyo hejuru.

Abagera kuri 618 bo mu Karere ka Bugesera ni bo bapimwe indwara zitandura
Abagera kuri 24.2 mu bapimiwe mu Karere ka Bugesera basanzwemo umuvuduko w'amaraso uri hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .