Ibi BioNTech yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022, nk’indi ntambwe ikomeye itewe mu rugendo rwo gushaka gukorera inkingo mu Rwanda.
Ni uruganda rwagenewe ubutaka bwa metero kare 30.000 mu cyanya cy’inganda i Masoro, mu buryo bw’ibanze rukazaba rugizwe n’inyubako ebyiri zigizwe na kontineri ziteranyije, BioNTainers.
Imwe izakorerwamo Messenger RNA (mRNA) yifashishwa mu gukora inkingo n’imiti. mRNA ni uburyo BionTech ikoresha mu nkingo z’indwara zandura, aho uwazihawe zigera mu mubiri zigafasha abasirikare gutahura bwangu virus yakingiwe, bakarema uburyo bwo kuyirwanya.
Indi BioNTainer izakorerwamo imiti cyangwa inkingo. Zombi zizaba zubatswe na kontineri 12 zifite ibipimo bisanzwe (2.6m x 2.4m x 12m).
Zizaba zubakanye ikoranabuhanga rihambaye, ziri ku rwego rwa laboratwari zo mu bihugu byateye imbere.
BioNTainers kandi zizaba zifite uburyo bwazo bwo kubona umwuka n’ubukonje, ibintu by’ingenzi cyane mu nganda zikora imiti n’inkingo ndetse zinafite uburyo bwo kubona amashanyarazi adashobora gupfa kwivanaho.
BioNTech yagize iti "Dukomeje gukora ibishoboka byose ngo tubone ibizifashishwa byose mu kubaka uruganda rugezweho i Kigali nyuma yo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uru ruganda muri Nyakanga uyu mwaka."
Yanatangaje ko iteganya kohereza BioNTainers muri Senegal no muri Afurika y’Epfo, ku bufatanye bw’ibyo bihugu n’Ubumwe bwa Afurika (AU).
Bitegaywa ko inkigo zizakorwa zizaba zigenewe ibihugu bigize AU, hagamijwe kubifasha kwikorera inkingo n’imiti bikenera, ubu biri kuri 1%, kuko ibindi 99% bitumizwa mu mahanga.
Intego ni uko nibura kugeza mu 2040, Afurika yazaba yikorera 60% by’inkingo ibihugu byayo bikenera.
BioNTech yatangaje ko igeze kure ubushakashatsi ku nkingo za malaria n’igituntu, zifashishijwemo ikoranabuhanga rya mRNA.
Biteganywa ko kugeragereza izo nkingo ku bantu bizatangira mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiro za 2023.
Inkingo zizaba zikorerwa mu Rwanda zizaba zigera muri miliyoni 50 ku mwaka, hakurikijwe ubushobozi bwa BioNTainers.
Izi nkingo ariko zishobora kwiyongera mu gihe bibaye ngombwa, aho ibi bizajya bishoboka binyuze mu kongera kontineri.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!