Bigenda bite ngo uwakize Coronavirus yongere kuyandura?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Mata 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Mu bihugu nka Koreya y’Epfo, u Butaliyani, u Buyapani hagiye humvikana inkuru z’abantu bakize icyorezo cya Coronavirus, bagasezererwa aho barimo kwitabwaho ariko bagera mu rugo nyuma y’iminsi mike bakongera kurwara bapimwa bakayisangwamo.

Ibi bituma hari abakeka ko byaba biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba umubiri yagezemo igapfa, utabasha gukora ubwirinzi butuma itazongera kuwinjiramo cyangwa se yaba itandukanye n’izindi virusi nk’iyitwa Sars kuko yo abayanduye bakayikira byagiye biboneka ko itongera kubafata.

Nko muri Koreya y’Epfo, kuri uyu wa Kane abagera ku 141 bari barakize Coronavirus bongeye kuyisangwamo. Inzobere nyinshi zivuga ko hari ibyago bike byo kuba uwakize Coronavirus yahita yongera kuyandura vuba gusa ngo ikibazo gishobora kuba kiri mu gupima.

Mu kiganiro Ishusho y’Umunsi cyatambutse kuri TVR, Dr Ndahindwa Vedaste wo mu ishami rya OMS mu Rwanda, yasobanuye ko ubusanzwe umubiri ukoze ku buryo ugira ukwirinda no kwirwanaho.

Avuga ko akenshi iyo umuntu amaze kugira virusi imujya mu mubiri, uhita ukora abasirikare bazayirwanya ariko bikomera igihe iyo virusi igeze ku ba bantu bakuru kuko itabaha umwanya uhagije wo gukora abo basirikare ngo wirwaneho.

Dr Ndahindwa avuga ko nk’abantu baba bakurikiranirwa hafi iyo bamaze kugera ku minsi itanu, icumu, baba barakoze ba basirikare bo kwirinda noneho ba basirikare bakaba ari bo barwanya ya virusi ibarimo.

Akomeza agira ati “Noneho ibipimo bagenda bareba iyo bakomeza gupima, bagenda bareba ‘ese aracyafitemo virusi’”.

“Ni ukuvuga ngo uko igenda ishiramo, si n’umuti aba yahawe wo kuyimaramo ni ba basirikare be. Tuba twizeye rero ko umubiri we umaze gukora ubudahangarwa bwo gukomeza kurwana n’iyo virusi ikamushiramo burundu”.

Kuki hari abo yongera kugaragaramo?

Coronavirus ni indwara nshya igikomeza gukorwaho ubushakashatsi. Dr Ndahindwa avuga ko umuntu wakize Coronavirus akongera kuyisangwamo ‘akenshi usanga ari ubwandu bushya umuntu yongeye kugira’.

Ati “Ni na yo mpamvu tuvuga duti ‘mu rwego rwo gukurikirana tumenye n’uko byagenze, wa muntu barakomeza bakamubaza bati nunagira n’ibimenyetso uzahamagare ariko hakabamo kumukurikirana ku neza y’uwo muntu no kugira ngo tumenye mu by’ukuri byagenze bite”.

Kugeza kuri uyu wa Gatanu abantu 60 mu Rwanda bamaze gukira Coronavirus, bikaba bituma umubare w’abakirwaye Coronavirus ugera kuri 78.

Dr Ndahindwa avuga ko nta mpamvu yo gutinya aba bantu bakize cyangwa kubaha akato kuko ‘Twizeye ko baba bakize tukizera ko bwa budahangarwa bagaragaje bwogeje ya virus mu mubiri wabo buri bukomeze buyoze ku buryo atabasha kwanduza’.

Umuntu wakize Coronavirus kandi na we asabwa gukomeza kwirinda aguma mu rugo, akaraba kenshi intoki akoresheje amazi meza n’isabune cyangwa umuti wabugenewe n’izindi ngamba zo kwirinda ko yongera kwandura.

Mu bihugu bitandukanye byagaragaye ko uwakize Coronavirus ashobora kongera kuyandura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .