Ibise biza iyo umubyeyi yenda kubyara aho umubiri wose uba uri gukorana ngo ubashe gusunika umwana abashe kuvuka bigatuma nyababyeyi yikanda kugira ngo isunike umwana asohoke.
Buri mugore wese wabyaye mu buryo busanzwe ubu buribwe abucamo ibi bikaba bihurizwaho n’abantu benshi ko ariko Imana yaremye abagore.
Usibye ububabare kandi hari n’izindi ngaruka zishobora kugera ku mubyeyi wababajwe n’ibise birimo nko kugira ibibazo byo mu mutwe, ndetse n’ikibazo cy’umuvuduko muke w’amaraso bikaba byateza ibibazo.
Nyuma yo kwitegereza ubu bubabare abagore bahura nabwo bari kubyara byatumye Baho International Hospital izana uburyo bwa Epidural analgesia for labor butuma umubyeyi abyara nta bubabare na buke yumvise.
Umuganga mu Bitaro Baho International Hospital, Dr. Mujyemamfura Alfred, yasobanuye uburyo bukoramo kugira ngo umubyeyi atumva ububabare arimo kubyara.
Ati “ Epidural analgesia for labor ni uburyo dukoresha kwa muganga aho dutera urushinge umubyeyi akagira ibise akagera igihe cyo kubyara atababaye. Hari urushinge dutera umubyeyi mu mugongo ahagana hasi.”
“Uru rushinge ruvamo ahubwo noneho tugasunikiramo akantu k’agapira ariko kaza kugumamo ari nako tugenda twongeramo imiti kuko uwo dushyizemo ntabwo wamara amasaha menshi cyane.”
Yavuze ko bifasha mu kwiyongera kw’ibise kugeza ubwo umubyeyi abyaye atababaye.
Dr. Mujyemamfura yavuze ko uru rushinge ruterwa umuntu wamaze kugaragaza ibise bya mbere kugira ngo batibeshya bakaba barutera utarageza igihe.
Ati “Urwo rushinge rero turumutera ibise byatangiye kuko ntabwo bamubwira ngo azabyara igihe iki n’iki ngo duhite turumutera. Iyo ibise bitangiye nibwo turumushyiramo.”
Nubwo ubu buryo bufasha ababyeyi kubyara batababaye, hari igihe bidakunda kuruterwa kubera ibindi bibazo by’ubuzima basanganywe.
Dr. Mujyemamfura yagize ati “Hari abantu baba bafite ibibazo ku buryo badashobora kwemererwa guterwa ruriya rushinge. Uwa mbere ni udashaka kuruterwa. Hari igihe twe tubimubwira ko byaba byiza kuri we arutewe ariko iyo atabyemeye ntabwo turumutera. Hari n’ubwo yaba abishaka ariko uko ubuzima bwe buhagaze butamwemerera kuruterwa. Nk’iyo afite ikibazo cy’amaraso makeya cyane ku buryo bimutera no kugira umuvuduko w’amaraso muke cyane ntabwo rwa rushinge turumutera.”
Yavuze ko umubyeyi ufite ikibazo cyo kuvura kw’amaraso cyangwa icy’umutima na we ataterwa urushinge kuko ashobora gukurizamo ubumuga.
Yagize ati “Icyo nabwira ababyeyi ni uko ari nta mpamvu yo kubabara, hari ababyeyi mbona bavuga bati ‘njyewe ntabwo bazantera urushinge rugabanya ububabare, ngo kuko umwana wanjye atambabaje ntabwo nazumva dufitanye ubumwe, ngo nzababara ariko mubyare nibwo nzamukunda’.”
Uburyo bwa Epidural analgesia for labor babukorera ku bagore babyara batabazwe gusa. Ushaka kumenya byinshi kuri serivisi zitangirwa muri Baho Internatonal Hospital wahamagara kuri +250 788 125 035.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!