Ni ukwezi Baho International Hospital yatangije ku wa 05-30 Nzeri 2024, abarwayi bakazajya bafashwa n’umuganga w’inzobere mushya witwa Dr Melkie Setotaw.
Ni umuhanga wakuye ubumenyi muri Kaminuza ya Addis Ababa muri Ethiopia ari na ho aturuka.
Mu myaka ibiri amaze muri uwo mwuga amaze kuvura no kubaga abarenga 400 bafite ibibazo bitandukanye, byazahaje iyo myanya igira uruhare no mu kubona urubyaro ku mugabo.
Ni ibibazo by’indwara zibasira impyiko, prostate, uruhago rw’inkari, umuyoboro usohora inkari hanze, ubugabo, udusabo tw’intanga n’ibindi bibazo byibasira abagabo.
Indwara zifata urwugano rw’inkari na zo ziri mu zihanganyikishije cyane mu Rwanda no mu Isi muri rusange, aho nko mu Rwanda mu 2022 honyine kanseri ya prostate yagaragagaye ku bagabo 491. Abo ni abisuzumishije gusa.
Umuhuzabikorwa w’Ibitaro bya Baho International Hospital, Umuhoza Nicole yavuze ko abagenewe icyo gikorwa ari abagabo bari hejuru y’imyaka 45 kuko ari bo bakunze kwibasirwa ariko bitavuze ko n’abari munsi yayo baza kwisuzumisha.
Ati “Twifuje gushyiraho ukwezi k’umwihariko mu kuvura no kubaga indwara zibasira urwungano rw’inkari, kuko unarebye abavura ibyo bice atari benshi, twifuza kuzana iyo nzobere kugira ngo ifashe Abanyarwanda bafite izo ndwara kubonera hafi ubwo buvuzi.”
Dr Melkie Setotaw yagaragaje ko kwisuzumisha hakiri kare bifasha cyane kurusha kuza umuntu yarembye bigeze aho bamubaga (nubwo na we afite ubushobozi bwo kumufasha), bitari byiza.
Ati “Niba uribwa mu bugabo, uribwa mu mpyiko, n’ubundi bubabare muri ibyo bice, kwihagarika amaraso, kubyimba ubugabo wakwihutira kuza tukagufasha, haba muri uku kwezi cyangwa no mu bindi bihe kuko nzahora hano nk’umuganga uhoraho. Abanyarwanda n’abandi bari mu Rwanda bumva ko bafatirana ayo mahirwe.”
Baho International Hospital ni bimwe mu bitaro biri gufasha u Rwanda kunguka inzobere z’abaganga bafasha mu kuvura indwara zikomeye
Uretse Dr Melkie Setotaw muri Nyakanga 2024 yungutse undi muganga w’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye z’abagore, Umunyamisiri Dr. Bahgat Korany Yassin.
Ni umuhanga mu kwita ku babyeyi batwite kugeza babyaye, kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore n’abagabo, ibijyanye n’imyakura, gufasha ababuze urubyaro hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi.
Baho International Hospital ni ibitaro bimaze kwandika izina mu gufasha Abaturarwanda n’Abanyamahanga batandukanye, aho mu kwezi yakira abarwayi bari hagati ya 1500 na 6000, imibare bashaka kongera bijyanye n’izo serivisi nshya bari kuzana umunsi ku wundi. Ushaka serivisi batanga yanyura aha +250 782343710/+25078 812 5035
Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!