Iyi inama ibaye ku nshuro ya mbere izakirwa n’u Rwanda kuva tariki ya 4-5 Ukuboza 2024.
Ibaye mu gihe ubuvuzi mu Rwanda butera imbere umunsi ku wundi, aho hari nyinshi mu ndwara zikomeye Abanyarwanda bajyaga kwivuza hanze y’igihugu nko kubaga umutima, ubwonko, gusimbuza impyiko, kanseri n’izindi ubu zivurirwa imbere mu gihugu.
Biteganyijwe ko inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo baganira ku kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi, gukoresha ubwenge buhangano, kurwanya ubusumbane mu buvuzi, guteza imbere ikorwa ry’imiti n’inkingo, ubuzima bw’umugore, indwara zidakira n’ibindi.
Bisobanurwa ko iyi nama ari urubuga rufasha impande zose kungurana ibitekerezo n’abayobozi bakuru mu rwego rw’ubuzima ku Isi, bagashaka umuti w’ibibazo by’ingutu byugarije ubuzima, no gushakira hamwe ibisubizo bishoboka byageza ku burenganzira bungana bwo gukora inkingo.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS igaragaza ko abarenga miliyari 1,2 batagerwaho n’ubuvuzi bw’ibanze, mu gihe 50% biganje mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara batabasha kubona imiti y’ibanze.
U Rwanda rwahawe kwakira iyi nama kubera uruhare rugira mu guteza imbere ubuvuzi rusange na politiki ihamye yo gukumira ibyorezo no gushakira mu maguru mashya ibisubizo ku ndwara z’ibyorezo zigenda zivuka.
Mu mpera za Nzeri 2024 mu Rwanda hadutse icyorezo cya Marburg ariko mu gihe gito inzego z’ubuzima zibasha kugihashya kubera ubuvuzi bwihuse kandi buteye imbere bwatanzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!