Ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere ni bwo bagaragaye mu Rwanda, ndetse ubu abamaze kwandura Virus ya Marburg bageze kuri 46 mu gihe abo yahitanye ari 12.
Minisiteri y’Ubuzima imaze igihe itangaza ko ishyize imbaraga mu guhangana n’iki cyorezo ndetse yizeza ko mu minsi mike hazatangira ibikorwa byo gukingira virusi ya Marburg.
Umuyobobozi Mukuru w’Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo (CDC) mu Rwanda, Dr. Thierry Roels yatangaje ko inkingo n’imiti Amerika yoherereje u Rwanda zahageze tariki 4 Ukwakira 2024.
Ati “Guverinoma ya Amerika yamaze kohereza imiti n’inkingo bya mbere byo gufasha u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Marburg mu minsi ya mbere kigaragaye i Kigali. Amerika iri gukorana bya hafi na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kwihutisha gusuzuma uko imiti n’inkingo bikora neza ndetse yiteguye kohereza izindi.”
Ni nyuma y’uko ikigo Gilead Sciences Inc cyo muri Amerika byatangajwe ko cyemereye u Rwanda doze 5000 z’umuti wa Remdesivir ukoreshwa mu kuvura Marburg.
Imibare ya Minisante igaragaza ko abakora kwa muganga ari bo bibasiwe cyane na Marburg kuko mu banduye 80% ari abakora kwa muganga, ibituma no gukingira ari bo bizaheraho.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sbin Nsanzimana aherutse kubwira itangazamakuru ko iyi ndwara yibasira abo kwa muganga kubera ko bamarana igihe kinini n’abarwayi kandi bigoye kwirinda kwanduzwa.
Ati “Impamvu abaganga ari bo banduye bahorana n’umurwayi, mu cyumba cy’indembe n’iyo waba wirinze cyane bishoboka byose ntabwo haburaho na gato ku muntu muba mwirirwanye uri kumusubiza mu buzima.”
Magingo aya abarenga 400 bahuye n’abantu bari basanganywe virusi bamaze kuboneka na bo barapimwa kugira ngo iyi vurusi idakomeza gukwirakwizwa.
Ni mu gihe abasohoka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali no ku mipaka bagomba gupimwa kimwe n’abahinjirira.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kuyandura akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba.
Ni ibimenyetso bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria, birimo umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.
Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.
Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.
Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uyirwaye, na ho uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!