00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yashinjwe agasuzuguro mu byemezo yafatiye u Rwanda kubera Marburg

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 October 2024 saa 05:56
Yasuwe :

Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko hari abaturage barwo banduye indwara iterwa na virusi ya Marburg, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise isohora itangazo isaba abaturage bayo kutajya mu Rwanda mu gihe bitari ngombwa.

Ku wa 7 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze itangazo igira abaturage bayo inama yo kutajya mu Rwanda kubera icyorezo cya Marburg cyamaze kuhagaragara.

Bukeye bwaho, Ikigo Gishinzwe Gukumira Indwara z’Ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC) cyahise gitangaza ko abagenzi baturutse mu Rwanda bazajya bapimwa kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Marburg bafite.

Abazajya bapimwa ni abari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize, aho izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira.

Mu itangazo iki gihugu cyashyize hanze cyagize kiti "Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazahindurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika."

Ibi bivuze ko aba bagenzi bagomba kuzajya bururukira ku bibuga by’indege bitatu muri Amerika, birimo icya Chicago O’Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia.

Aba bagenzi bazajya bapimwa umuriro ndetse n’ibindi bimenyetso bya Marburg kugira ngo harebwe neza uko bahagaze.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana yabajijwe icyo atekereza kuri iyi myitwarire ya Amerika.

Mu gusubiza, yavuze ko abantu bakwiriye kwitwararika ku byemezo bafata kuri Marburg bikaba bishingiye kuri siyansi n’ibimenyetso.

Ati “Ku bijyanye n’ingamba z’ingendo zafashwe na Amerika, aho duhagaze ni ukuvuga ngo mureke tuyoborwe n’ibimenyetso na siyansi, aho ni ho duhagaze kuva twatahura iyi virusi. Dukora ibishoboka byose ngo hatabaho ibyago byo kwandura k’uwo ari we wese biturutse ku gihugu cyacu, nk’uko tugenzura ko nta byago byo kwandura biva ahandi ngo bize mu gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko “Turabizi ko iki ari ikibazo cy’Isi, ntabwo tubona impamvu ingamba zishobora kuza zidashingiye kuri siyansi n’ibimenyetso. Icyo dushyize imbere ni uguhagarika iki cyorezo vuba bishoboka kubera ko kigira ingaruka kuri twe n’abandi ariko ingamba no guhagarika ingendo hari igihe kiba atari cyo kintu cyiza cyo gukora mu bihe nk’ibi.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko ibi Amerika yakoze bishobora guca intege abari guhangana n’iki cyorezo.

Ati “Ntekereza ko Africa CDC yasobanuye ibintu neza, ntabwo ari ku Rwanda gusa, ni no ku kindi gihugu icyo aricyo cyose, igihe habonetse ikibazo, icyorezo, kugitangaza bikwiriye kuba ibintu byo gushyigikirwa kubera ko bifasha buri wese. Kumva ko kuvugisha ukuri bishobora kuba impamvu yo gukumirwa no guhagarika ingendo ntibikwiriye kuba uburyo bwiza bwo guhangana n’icyorezo.”

Ni agasuzuguro

Iyi ngingo Minisitiri Sabin Nsanzimana ayihuriyeho n’Umuyobozi Mukuru wa w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya, wagaye imyitwarire ya Amerika.

Ati “Nshyigikiye Minisitiri kubera ko ejo hari ibintu natangaje ubwo nari mu nama mu Rwanda. Navuze ko umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Amerika udakwiriye. Kubera iki tuvuga ibi? U Rwanda rwafatanyije n’abafatanyabikorwa bose barimo na Amerika mu kwerekana ko nta byago bihari byo gukwirakwiza iki cyorezo. Ku giti cyanjye nari mu Rwanda, nabonye imikorere ndetse no ku kibuga cy’indege narapimwe. Nakwemeza ko nta byago bihari byo gukwirakwiza icyorezo.”

Yakomeje avuga ko “Mu gihe Guverinoma iri gukora ibirenze ibishoboka gufata iki cyemezo cy’ubuzima ni uguca igikuba, igikuba kitari ngombwa mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse no ku Isi yose, kandi tugakora ibi mu gihe bidashingiye ku bimenyetso nk’uko minisitiri yabivuze.”

Dr. Jean Kaseya yavuze ko yaganiriye n’abayobozi muri Guverinoma ya Amerika, abasaba ko ubutaha bajya babafasha kugisha inama ikigo ayoboye mbere yo gufatira ingamba igihugu cya Afurika mu bijyanye n’ibyorezo.

Yavuze ko mu gihe hagiye gufatwa ibyemezo nk’ibyo Amerika yafashe hakwiriye gushingirwa ku bimenyetso bya gihanga. Ati “Kubera ko iki cyemezo cyafashwe nta kuganiriza Afurika, ndetse n’u Rwanda. Kandi dutekereza ko aka ari agasuzuguro. Ubu butumwa nabuhaye abayobozi ba Amerika mu buryo budaca ku ruhande.”

Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Amakuru yashyizwe hanze n’iyi Minisiteri kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, agaragaza ko abamaze kwicwa n’iki cyorezo bose hamwe ari 13. Abagikize ni 14, mu gihe abamaze kucyandura bose ari 58.

Mu Rwanda aba mbere batangiye gukingirwa Marburg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .