Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’Amerika mu Rwanda, risaba abayikorera bose gukorera akazi kabo bifashishije iya kure guhera ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri kugeza ku wa Gatanu tariki ya 4 Ukwakira 2024.
Rikomeza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hari abarwayi ba Marburg bari kwitabwaho. Nkuko tuzi ko iyi ndwara ya Marburg ikwirakwira, Ambasade ya Amerika i Kigali, yategetse abakozi bayo bose gukoresha iya kure guhera ku wa 30 Nzeri kugera ku wa 4 Ukwakira 2024.”
Ryakomeje rigaragaza ko kandi serivisi zatangwaga bisabye ko umuntu ajya kuri ambasade zibaye zihagaritswe.
Ati “Serivisi zose zitangwa bisabye ko umuntu agana ambasade muri icyo gihe zizaba zihagaze zirimo serivisi zihabwa abafite ubwenegihugu bwa Amerika n’ibazwa rijyanye no kubona visa (Interviews)."
Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko abantu batandatu mu Rwanda bamaze guhitanwa n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg, mu gihe hari abandi 20 bamaze kucyandura.
Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iyi ndwara yabonetse mu Rwanda, isobanura ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyi ndwara, hanashyirweho ingamba zo kuyikumira.
Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko idakwirakwira binyuze mu mwuka.
Ibimenyetso byayo birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo na kuribwa mu nda.
Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!