Ni amabwiriza yari yashyizweho mu Ukwakira 2024, ubwo u Rwanda rwari ruhanganye n’icyorezo cya Marburg.
Byatumye Amerika ifata ingamba zirimo kunyuza abagenzi bavuye mu Rwanda, ku bibuga by’indege byihariye birimo icyo mu Mujyi wa New York (JFK), icya Chicago (ORD), n’icyo muri Washington, DC (IAD).
Byari byakozwe kugira ngo hakurikizwe ingamba zose z’ubwirinzi, icyo cyorezo kitagera muri Amerika.
Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko ubu abagenzi bavuye mu Rwanda bazajya banyura ku bibuga by’indege bashaka bitewe n’indege bakoresheje.
Bibaye nyuma y’uko Amerika ikuye u Rwanda ku rwego rwa gatatu rw’ibihugu Abanyamerika basabwa kwitondera kujyamo kubera icyorezo cya Marburg.
Tariki 8 Ugushyingo 2024 nibwo Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko nta bwandu bushya bwa Marburg buri mu Rwanda, hatangira kubarwa iminsi 42 ariyo nayo izagenga ko icyorezo cyarangiye burundu mu gihe yaba irangiye nta bwandu bushya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!