00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yakuyeho ingamba z’ingendo yari yafatiye u Rwanda kubera Marburg

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 November 2024 saa 03:29
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ingamba zo gukumira “ingendo zitari ngombwa” ku bajya mu Rwanda, yari yarashyizeho nyuma y’aho i Kigali hagaragaye abanduye icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Byatangajwe n’ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) n’ibiro by’iki gihugu bishinzwe ububanyi n’amahanga, ku wa 22 Ugushyingo 2024.

CDC yatangaje ko yakuye u Rwanda ku rwego rwa gatatu ikarushyira ku rwego rwa kabiri rw’ubwirinzi by’iki cyorezo, bisobanuye ko hakuweho ikumirwa ry’ingendo zitari ngombwa, hagasigaraho ingamba z’ubwirinzi zisabwa abava muri Amerika bakorera ingendo mu Rwanda.

Izindi ngamba ziri mu rwego rwa kabiri zirimo: kwirinda gukora ku barwayi bafite ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro, kuribwa imikaya no gucibwamo, kwirinda gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’abantu, kudakora ku murambo, kwirinda ahari uducurama turya imbuto nko mu buvumo no mu birombe, kwirinda gukora ku ngangi na Chimpanzee.

Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, cyashimiye icyemezo Amerika yafashe cyo gukuraho iyi ngamba, kigaragaza ko byari ngombwa kuko u Rwanda rwahashyije iki cyorezo.

Cyagize kiti “Africa CDC yashimiye Guverinoma ya Amerika ku cyemezo yafashe cyo gukuraho ingamba y’ubuzima yo ‘Kwirinda ingendo zitari ngombwa irebana na Marburg mu Rwanda, yatangiye gushyirwaho tariki ya 7 Ukwakira 2024.”

Cyakomeje gisobanura ingaruka z’iyi ngamba yari ku rwego rwa gatatu, kiti “Iyi ngamba yanganaga no guhagarika ingendo yahagaritse ingendo z’Abanyamerika mu Rwanda. Yanagize ingaruka zikomeye z’ubukungu kuri iki gihugu kuko yakumiriye ubushobozi bwo guhangana n’icyorezo kigoye kandi kibi cyane.”

Iki cyorezo cyagaragaye mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2024. Muri rusange, handuye abantu 66, hakira 51, abandi 15 barapfa.

Ubwo ubu bwandu bwagaragaraga, CDC yasabye abava muri iki gihugu kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa mu Rwanda, inashyiraho ingamba zo gupima abava i Kigali.

Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, ubwo yari mu Rwanda mu Ukwakira 2024, yamaganye iki cyemezo cya CDC.

Dr Tedros yagize ati “OMS yamaganye icyemezo cyo gukumira ingendo, zaba izo gutembera cyangwa iz’ubucuruzi kuko ntigikenewe ndetse cyabangamira ubukungu bw’u Rwanda.”

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024 yatangaje ko hashize iminsi 21 nta murwayi mushya wa Marburg uraboneka, kandi ko hashize iminsi 15 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro.

Yagize iti “Hashize iminsi 21 nta murwayi mushya. Hashize iminsi 15 umurwayi wa nyuma asezerewe mu bitaro. Ibikorwa byo gukaza ubwirinzi birakomeje, n’abakize bakomeje gukurikiranwa n’abaganga.”

OMS yasobanuye ko kugira ngo byemezwe bidasubirwaho ko Marburg itakiri mu Rwanda, bizasaba kubara iminsi 42 nyuma y’aho umurwayi wa nyuma w’iki cyorezo asezerewe mu bitaro. Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, kigaragaza ko hasigaye iminsi 26 uhereye kuri uyu wa 23 Ugushyingo.

Dr Tedros wa OMS yari yaramaganye icyemezo cya CDC cyo gukumira ingendo z'abashaka kujya mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .