Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru mu Biro bya Perezida wa Amerika, ’White House’, Karine Jean-Pierre ku mugoroba wo ku wa 7 Ukwakira 2024.
Ku wa 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi ba mbere ba Marburg (MVD), ndetse kuri ubu muri rusange hamaze kuboneka abayanduye 56 barimo 12 bapfuye n’umunani bayikize mu gihe abakivurwa ari 36 kugeza ku wa 7 Ukwakira.
Karine Jean-Pierre yavuze ko Leta y’igihugu cye iri gukorana bya hafi n’u Rwanda kugira ngo iki cyorezo gishyirweho iherezo vuba bishoboka.
Yagize ati "Nk’uko twagiye tubibona mu myaka mike ishize, ibyorezo ni ikibazo cy’Isi muri rusange tuba tugomba gushakira ibisubizo dufatanyije. CDC [Ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo] yabonye ko ibyago byo kwandura iyi virusi muri Amerika kuri ubu ari bike."
Yakomeje avuga ko kuva Amerika yamenya amakuru y’icyo cyorezo mu Rwanda itahwemye gukorana bya hafi n’inzego z’ubuzima mu gihugu kugira ngo hashakwe ibisubizo.
Ati "Kuva twamenya iby’iki cyorezo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyemeje gutanga miliyoni 11$ [asaga miliyari 14 Frw] kugira ngo hashakwe ibisubizo mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda no mu bihugu birukikije."
Yongeyeho ko mu Rwego rwo kurinda Abanyamerika hashyizweho ingamba zisumbuyeho ku itsinda rito ry’abagenzi bava mu Rwanda, zirimo kongera kubasuzuma, mu rwego rwo kwirinda ko icyo virusi ya MVD yakwirakwizwa.
Uretse ibyo, Amerika iherutse koherereza u Rwanda inkingo z’iki cyorezo zatangiye no gutangwa haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kuba bakwandura. Icyo gihugu cyanohereje inzobere zaje gufasha u Rwanda guhangana nacyo.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kwandura Marburg akamara hagati y’iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso, gusa hari abo biza vuba.
Ni ibimenyetso bitangira bisa n’iby’izindi ndwara cyane cyane Malaria, birimo umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.
Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.
Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.
Marburg yandurira mu gukora ku matembabuzi cyangwa amaraso y’uyirwaye, na ho uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!