Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko akirangiza amashuri yisumbuye mu bijyanye n’ububyaza yagize amahirwe yo guhita abona akazi ku Bitaro bya Masaka akaba ari ho yakoreye muri iyo myaka 11 kuva mu 2012.
Furaha yabyaje umugore wa mbere akiri umunyeshuri, uwo munsi ukaba ari na wo wamukundishije biruseho umwuga w’ububyaza.
Ati ‘‘Umunsi njye nagiye kubyaza, ntabwo numvaga ko umwana ari buze ari muzima kubera igihunga, ariko narabikoze mbonye umwana aje kuva icyo gihe naratinyutse, kubera ukuntu umubyeyi ahita yishima amarangamutima akamwica akarira.’’
‘‘Nanjye nabaye nk’ufashwe n’amarangamutima kubera ukuntu nakiriye akana, ukuntu kahise karira [...] kuva icyo gihe ubundi nsa nk’uwahawe imbaraga zo kugira ubwira bwo gukunda ababyeyi no kubyaza.’’
Furaha ubu ni umubyeyi w’abana batatu. Avuga ko kubera iyo myaka 11 amaze mu mwuga, inshingano nyinshi ziwubamo no kuba awukunda, hari igihe ashobora no kubyaza abagore barindwi mu ijoro rimwe.
Ati ‘‘Cyane bikunze kuba ku izamu, n’ababyeyi barindwi nabaga nababyaza. Noneho twebwe ntabwo utekereza ngo ni ukubyaza gusa, buriya kubyaza ni ikintu kinini cyane. Kubyaza, ukita ku mwana, ukita ku mubyeyi niba ari uko kudoda ukamudoda.’’
Yigeze guhamagazwa muri RIB
Furaha Léonie avuga ko kimwe mu byamugoye muri uyu mwuga kandi kinababaza ababyaza bose, ari ukuba wakwakira umubyeyi ugiye kubyara ariko ukamubyaza umwana wapfuye, anakomoza ko hari igihe yigeze guhamagazwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo asobanure iby’umubyeyi wabazwe ari kubyara agakomeretswa.
Ati ‘‘Twigeze kugira umubyeyi, twamwakiriye ari muzima n’umwana ari muzima, hanyuma haza kuba ikibazo mu gihe bari bari kubaga, uruhago rushobora kuba rwarakomeretse kuko bijya bibaho, […] ugasanga kubera ko yabazwe inshuro nyinshi inyama zigiye zigerekerana bikaba ikibazo, kubera za nyama zagiye zigerekerana ukaba wakomeretsa uruhago.’’
‘‘Ndibuka ko hari umuntu twagiye gusobanura muri RIB bavuga bati ‘Murashinjwa, ni uko baba bavuga, gukomeretsa nkana, iyo hajemo ubushinjacyaha, ibintu nk’ibyo uhita wibuka ukuntu wamwakiriye neza, ukuntu wamwirukankanye ngo bamutabare, ariko haba ikibazo nk’icyo bigahinduka urubanza, kandi uba wamusobanuriye ibishobora kumubaho, ingaruka zamubaho, nk’umuntu wabazwe inshuro nyinshi.’’
Furaha avuga kandi ko ikindi gihe kibi yibuka cyamubayeho ari mu mwuga w’ububyaza, ari umunsi umwe ubwo yari umuyobozi w’inzu babagiramo abarwayi barimo n’abagore bagiye kubyara, ibitaro bifatwa n’inkongi y’umuriro umugabo wari wabazwe yashyizwe mu kinya ashya ku rutugu asinziriye, nubwo hari hageragejwe gukorwa ubutabazi bw’ibanze mu kuzimya. Nyuma Furaha Léonie yaje guhamagazwa mu butabera abwirwa ko ashinjwa gutwika umuntu.
Ati ‘‘Ndibuka ko nyuma y’aho nagiye gusobanura ko nshinjwa gutwika umuntu mu gihe yari ari kubagwa, ariko nyuma urukiko ruranzura rusanga nta kosa kuko ibyo ni ibintu bishobora kuba, kandi umuntu twaramurokoye.’’
Umubyaza na we ni umubyeyi
Furaha Léonie avuga ko umwuga w’ububyaza ari mwiza ku bawukorana urukundo, ariko ko ukirimo imbogamizi zo kuba umubyaza agihabwa inshingano nyinshi ugasanga bishobora kumushyira mu byago byo gukora amakosa mu kazi ku bwo kutita bihagije ku mubyeyi wabyaye n’umwana wavutse, ndetse na we ubwe ntabone umwanya wo kwita ku nshingano za kibyeyi mu gihe afite abana be.
Ati ‘‘Mu bintu birimo bikomereye umwuga ni ukubona wakwakira wa mubyeyi, ugasanga wenda agize nk’ikibazo runaka wakagombye kumufasha, ariko bitewe n’inshingano nyinshi ufite ugasanga ntabwo wamufashije nk’uko bikwiye, bigatuma havamo no gutakaza ubuzima bw’umwe muri bo.[…] hanyuma ibijyanye no mu buzima busanzwe, umubyaza ni umuntu nk’abandi, umubyaza abaho nk’abandi, umubyaza na we ni umubyeyi.’’
‘‘Hari ibintu twigisha ababyeyi tukababwira tuti ‘Umwana yonka igihe kingana gutya, amasaha aya n’aya’. […] ariko uhita wigarukaho, urumva uba wigishije konsa, ukibuka ko wowe utajya ubona uburyo bwo konsa.’’
Uretse kubura umwanya wo kwita ku miryango, Furaha Léonie akomoza ku kuba ababyaza bagihembwa umushahara ukuri muto, bityo ko nk’uko leta ihora ibasezeranya kuzawongera yabikora kuko bamwe muri bo batabasha kujyana abana babo mu mashuri meza kubera ubushobozi buke, kandi bakaba bakora akazi kadatuma bashobora no gukora ibindi byabinjiriza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!