Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aho yaganiraga n’abagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore.
Yavuzeko ibi bigiyeho mu rwego rwo gukemura ibibazo by’amikoro bikunze kugaragara muri aya mavuriro kuko uburyo busanzwe bukoreshwa bwo kwishyurwa nyuma budindiza serivisi ahanini bishingiye ku kuba ayo mavuriro aba akoresha amafaranga make.
Ati “Ku bigo nderabuzima usanga bakoresha amafaranga macye ku buryo n’iyo wabatindira icyumweru kimwe gusa usanga bigira ingaruka ku baturage kuko baba bakoresha nka miliyoni imwe cyangwa ebyiri mu kugura imiti ndetse n’ibindi bikoresho. Rero iyo bakwishyuje ukabatindira abaturage bagana ivuriro basanga nta miti ndetse n’ibikoresho bihari.”
Yavuze ko hari gahunda batangije ku bufatanye na RSSB, aho yasobanuye ko ari uburyo buzajya bukoreshwa n’ibigo by’ubwishingizi mu kwishyura mbere aho kugira ngo bizajye byishyura nyuma nk’uko byari bisanzwe.
Yavuze ko mu ntangiro z’uyu mushinga bishobora kugorana kuko hashobora kubamo imikoreshereze mibi kuko bikiri bishya, avuga ko ayo mafaranga ashobora gukoreshwa ibyo atagenewe.
Ati “Kubera ko bazajya bayahabwa mbere ushobora gusanga akoreshejwe nko mu gusana ahangiritse, kwishyura amazi, umuriro cyangwa ibindi bidafite aho bihuriye n’icyo yishyuriwe. Bizasaba kubikurikirana igihe bizaba bikiri mu ntangiro mbere y’uko tubisakaza mu gihugu hose.”
Yavuze ko kandi ibigo by’ubwishingizi bitagakwiye kubyinubira cyangwa ngo bigire ikibazo ku ngano y’amafaranga byishyura kuko akenshi usanga ayo bishyura adakunda guhindagurika.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yagaragaje ko nubwo bizahera ku mavuriro mato n’ibigo nderabuzima bizakomereza no ku bindi bitaro uko bizagenda bitanga umusaruro.
Ubusanzwe ibigo by’ubwishingizi byishyuraga amavuriro nyuma, aho buri gihembwe bohererezwaga inyemezabwishyu zose hanyuma bakabona kwishyura.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Rugemanshuro Regis, yagaragaje ko kuri ubu amavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima bibasha kuyishyura nyuma y’iminsi iri hagati ya 15 na 30 nyuma yo gutanga inyemezabwishyu.
Yemeje ko hari ubwo kwishyurwa bitinda bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo kuba ibigo byatinze kohereza inyemezwabwishyu kuri RSSB, kuba hagaragayemo amanyanga mu gihe cy’igenzura ry’inyemezabwishyu n’ibindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!