Nyagatare: Ibitaro bya Gatunda bizatahwa muri uyu mwaka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Mutarama 2020 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Nyagatare katarateganya gutaha ibindi bitaro bishya bya Gatunda mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Ibi bitaro byari bimaze imyaka ibiri byubakwa bigiye kuzura ku mafaranga miliyari enye.

Nyagatare niko karere kanini mu gihugu. Kagizwe n’imirenge 14 n’abaturage bagera ku bihumbi 700 nyamara gafite ibitaro bimwe.

Abaturage n’abayobozi babwiye itangazamakuru ko ibitaro bya Gatunda nibyuzura, bizateza imbere serivisi z’ubuzima mu ntara y’Iburasirazuba.

Meya wa Nyagatare, Claudian Mushabe yagize ati “Ntabwo turamenya neza itariki yo kubitaha ariko turi mu mirimo ya nyuma yo kubaka.”

Yakomeje agira ati “Nyuma yo kuzura hazajyaho ibyo kubona ibikoresho ariko icyo tuzi neza ni uko mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari, ibitaro bizaba byaruzuye.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ibyo bitaro bizaha serivisi abaturage bagera ku bihumbi 400 bo mu mirenge ya Gatunda, Kiyombe, Karama, Mimuri, Mukama n’ibice bya Rukomo.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima muri Nyagatare, Elia Kamanzi, yavuze ko bafite icyizere ko muri Kamena uyu mwaka ibitaro bizaba byatangiye gukora.

Ati “Inyungu za mbere z’ibi bitaro ni uko umubare w’abantu bajyaga mu mujyi wa Nyagatare uzagabanyuka. Nyagatare ni kamwe mu turere dutuwe cyane ariko gafite ibitaro bimwe, bikaba byagiraga ingaruka kuri serivisi zitangirwa mu bitaro.”

Jean de Dieu Bavugirije, umuturage w’imyaka 54 wo mu murenge wa Karama, yavuze ko bishimishije kuba bagiye guhabwa ibitaro hafi.

Ati “Hari abarwayi bajyaga boherezwa I Nyagatare, bamwe barimo ababyeyi batwite bikagore imiryango yabo.”

Mu 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kuyobora u Rwanda, nibwo yemereye abaturage bo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare n’indi mirenge bihana imbibi kububakira ibitaro mu kubaruhura ingendo bakora bajya kwivuza.

Ibitaro bya Gatunda bizuzura bitwaye miliyari enye z'amafaranga y'u Rwanda
Ibi bitaro byitezweho guha serivisi abaturage bagera ku bihumbi 400

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza