Akarere ka Bugesera kahawe inyunganiramirire zizafasha mu kugabanya abana bari mu mirire mibi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2021 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Ikigo Gasore Serge Foundation (GSF) cyashyikirije Akarere ka Bugesera inkunga y’amakarito 450 ya Rutf ( Ready to Use Therapeutic Food ), indyo ikungahaye cyane ku ntungamubiri zifasha mu kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Mu kigero cyo kugwingira, Akarere ka Bugesera kari kuri 39,4%, hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe mu 2015 ku buzima bw’abaturage, DHS.

Inkunga yahawe Akarere ka Bugesera yatanzwe kuri uyu wa 14 Mata 2021, aho igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Mwogo, umwe muri 15 igize Akarere ka Bugesera.

Hatanzwe amakarito 450 y’inyongeramirire ya Rutf agizwe n’ibilo 68,715. Izi Rutf zatanzwe kandi zizwiho gufasha umwana uri mu mirire mibi (Severe malnutrition) akagera mu cyiciro cy’imibereho myiza mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Muhongerwa Angelique uhagarariye abandi babyeyi bafite abana bagaragaza ikibazo cy’imirire mibi, yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’umufatanyabikorwa uburyo badacika intege mu kubazirikana haba ku nama nziza babagira no mu nkunga z’ibifatika babatera.

Yavuze ko biyemeje gukoresha neza iyo nyunganirabere bahawe kugira ngo abana bakire bityo babone uko bajya gukora biteze imbere.

Gasore Serge washinze ikigo GSF yavuze ko ikigo ayobora kirajwe ishinga no kugira ngo u Rwanda rugire abana n’abaturage barubereye.

Ati “Twumva ko utagira igihugu gifite abaturage baboneye mu gihe abana bacyugarijwe n’ibibazo byo kugwingira. Turashimira ababyeyi bafata iya mbere mu gukurikirana ubuzima bw’abana babo igihe bagize ibibazo bibangamira imikurire myiza y’abo.”

Yakomeje avuga ko buri muntu wese ashoboye kandi ko icyo aba akeneye ari ubumenyi bwo kumufasha.

Ati “Umuntu wese arashoboye icyo akeneye ni ubumenyi no kujijuka kugira ngo agere ku cyo yifuza. Twaje rero gushyigikira gahunda nziza za Leta zo kwita ku mwana kugira ngo akure neza. Twazanye umutima mwiza, inama zitandukanye ndetse na Rutf zigaburirwa abana bakeneye gukura neza.”

Umuganga ushinzwe gahunda yo kuvana abana mu mirire mibi mu ivuriro ribarizwa mu kigo GSF, Mbabazi Sabine, yasobanuriye ababyeyi uko Ruft zihabwa abana anereka babyeyi amabwiriza agenga imikoreshereze yabugenewe kuri iyo ndyo.

Umukozi ushinzwe gahunda mbonezamikurire mu bana bato mu Karere ka Bugesera, Gasana Calixte, yabwiye abagenerwabikorwa ko bifuza ko igwingira mu bana bato ricika burundu.

Ati “Ku bw’ibyo rero turasabwa kwita ku bana bacu, guhagurukira gutegurana isuku indyo yuzuye tubagenera no kuboneza urubyaro.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Imanishimwe Yvette, yavuze ko Akarere ka Bugesera gashimira cyane ikigo GSF ku bufatanye basanzwe bagirana mu gukemura ibibazo biba byuganirije imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Turashimira ikigo GSF kubera ubufatanye dusanzwe tugirana mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, cyane mu kuvura abana bafite imirire mibi. Turabizeza ko izi Rutf duhawe zizadufasha kuvura abana bari mu mirire mibi ariko tunarushaho kwigisha ababyeyi kugira ngo hatazagira umwana usubira inyuma.”

Inkunga yatanzwe na GSF izagezwa mu bigo nderabuzima byose bibarizwa mu Karere ka Bugesera kugira ngo ifashe mu kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi muri aka karere.

Inyunganiramirire zahawe Akarere ka Bugesera zitezweho gufasha abana bafite imirire mibi
Umurenge wa Mwogo ni umwe mu yahereweho ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi bahabwa inyunganiramirire
Ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwatangaje ko inyunganiramirire zatanzwe zitezweho umusaruro mu kugabanya imibare y'abana bafite imirire mibi
Gasore Serge (hagati) yavuze ko igihugu kidashobora gutera imbere gifite abana bari mu mirire mibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .