Yavuze ko gushyira ibikoresho bijyanye n’igihe mu byumba byo kubagiramo abarwayi bizafasha mu kugira ngo abarwayi babagwa bajye bahabwa ubuvuzi bwiza, bwihuse, butekanye kandi budateza ibindi bibazo.
Avuga mu nama yigaga ku buvuzi bwo kubaga muri Afurika [PASHeF], yabereye i Kigali kuva ku wa 16-17 Nzeri 2024, Dr. Nsanzimana yagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu bakozi n’ibikorwaremezo by’ubuvuzi bwo kubaga, asaba abayobozi n’abatanga serivisi z’ubuzima zijyanye n’ubu buvuzi gufata ibyemezo kandi bigashyirwa mu bikorwa aho gushyira imbaraga zabo mu gushyiraho za politiki n’inama bidatanga umusaruro.
Ati “Hari impinduka zigaragara ariko dukeneye gushyiramo agatege. Uyu munsi wa none turi kubona ko hakenewe byinshi mu buvuzi bwo kubaga by’umwihariko muri Afurika aho umubare w’abaganga ukiri hasi bitajyane n’ubwiyongere bw’abaturage b’uyu Mugabane.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima [OMS], rigaragaza ko mu 2035, Afurika izaba ari yo mugabane wonyine uzaba udafite abaganga b’inzobere mu kubaga bahagije ugereranyije n’abaturage uzaba ufite.
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko hatagize igikorwa ubuzima bwa benshi bwazaba buri mu kaga mu myaka ya vuba.
Yagaraje ko hakwiye gushorwa imari mu bikorwa byo guhugura abaganga babaga benshi kugira ngo haboneke abakenewe bose, agaragaza ko hafatiranwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga dore ko kuri ubu ushobora kwiga wifashishije iya kure.
Ati “Mu bihe byacu hari hari ibitabo bike twasangizanyaga ariko uyu munsi tugendana amasomero muri telefoni zacu, tugomba guharanira ahazaza heza aho iterambere rizajya ryorohereza abaganga babaga gukurikirana amahugurwa muri Afurika.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yagaragaje ko hakwiye no kongera kuba impinduka mu buryo ibikoresho by’ubuvuzi bigurwa kuko bishobora kubaganya ikiguzi cy’ubuvuzi bwo kubaga bikorohereza abarwayi.
U Rwanda rurakataje mu kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye zirimo n’ubuvuzi.
Umwaka ushize nibwo Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa by’Icyicaro cya Afurika cy’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika, IRCAD Africa, giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.
IRCAD ni Ikigo cy’Abafaransa gikora Ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga.
Kizobereye mu gukora ubushakashatsi mu byo kubaga hibandwa ku ndwara za kanseri zifata inyama zo mu nda kandi bigakorwa bitabaye ngombwa ko hafungurwa igice kinini cy’umubiri [minimally invasive surgery].
Cyifashisha ikoranabuhanga rya ‘Robot’ na Camera mu kubaga umuntu ku buryo bituma agira uburibwe buke kandi agakira vuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!