00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abubatse bafite ibyago byinshi byo kugira indwara yo kwibagirwa kurusha ingaragu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 April 2025 saa 10:30
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe na Florida State University, ishami ryayo ry’ubuvuzi bwagaragaje ko abashingiranwe baba bafite ibyago byinshi byo kugira indwara yo kwibagirwa inzwi nka ‘Dementia’ kurusha abakiri ingaragu.

Nubwo mu busanzwe gushaka bizwiho kugira inyungu nyinshi nko kugabanya ibyago byo kugira indwara z’umutima, kumara imyaka myinshi n’ibindi, abashakashatsi bagaragaje ko bishobora no kongera ibyago byo kwibagirwa.

Dementia ni uruhurirane rw’indwara zibasira ubwonko, aho umuntu atakaza ubushobozi bwo gutekereza neza, kwibuka, akagira imyitwarire idasanzwe, gufata imyanzuro bigoranye no gukora imirimo itandukanye.

Bivuze ko utunyangingo tw’ubwonko twangirika, bigatuma ibice byarwo bidakorana neza.

Ishami rya Loni ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko abagera kuri miliyoni 57 bafite iyo ndwara bigateganywa ko mu 2030 abafite iyo ndwara bazaba bageze kuri miliyoni 78.

Aba bashakashatsi bo muri Florida State University bagaragaza ko hakwiriye kugenzurwa impamvu abantu batashatse abagore/abagabo baba bafite ibyago bike byo kurwara ‘dementia’.

Bati “Abatarashinga urugo bashobora kugira ibyago bike cyane byo kugira ‘dementia’ kurusha abashakanye. Ibyo twabonye bigaragaza ko gutahura iyo ndwara mu batarashaka bigorana.”

Bashingiye ku makuru yo mu myaka 18 y’abantu barenga ibihumbi 24 bafite impuzangengo y’imyaka 71 y’ubukure.

Baciwemo ibyiciro bine birimo abashakanye, abapfakazi, abatandukanye n’ingaragu.

Hagaragaye ko ingaragu zari zifite ibyago bike byo kugira icyo kibazo ku kigero cya 40% ugereranyije n’abashatse. Ni mu gihe abapfakazi bo bari bari ku kigero cya 27% abatandukanye bari ku kigero cya 34% cy’ibyago bike byo kugira iyo ndwara kurusha abashatse.

Nubwo hagaragajwe ko hari ibindi bishobora kugaragaza itandukaniro hagati y’abashatse n’abatarashaka, na none ingaragu zigaragara ko zifite ibyago bike byo kugira ‘‘dementia’ kurusha abashatse.

Abo bashakashatsi bagaragaza ko abantu batarashaka baba bavugana n’abantu benshi batandukanye, ibishobora gutuma batagira icyo kibazo mu gihe ibibazo by’ubuzima bikomeza kwibasira abagowe n’urushako.

Bati “Hari ibigaragaza ko nyuma yo gutandukana kw’abashakanye, ibyishimo byabo byiyongereye, imibereho irushaho kuba myiza nyuma yo gutandukana bakongera gusabana n’abandi. Abatarashakanye na bo ni uko kuko baba bashobora gusabana n’abandi bigatuma ubuzima bwabo buba bwiza kurusha bagenzi babo bashatse.”

Hejuru ya 60% by’abafite ‘dimentia’ babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’ibifite ubukungu bugereranyije, bigateganywa ko ibyo bihugu mu 2050 bizaba bibarurwamo abarenga 71% bafite icyo kibazo.

Umutwaro mu by’ubukungu uterwa na ‘dimentia’ mu 2019 wanganaga na miliyari 1300$, bigateganywa ko ushobora kuzagera kuri miliyari 2800$ mu 2030.

Abubatse bafite ibyago byinshi byo kugira indwara yo kwibagirwa kurusha ingaragu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .