00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaturarwanda bane buri cyumweru bandura Mpox, 95% bakayikura mu busambanyi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 10 December 2024 saa 01:31
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangaje ko buri cyumweru abantu bane cyangwa batanu mu Rwanda bandura indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka Mpox, hafi ya bose bakayandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Muri Nyakanga 2024 ni bwo umuntu wa mbere urwaye ubushita bw’inkende yagaragaye mu Rwanda, nyuma y’igihe gito ibikorwa byo gukingira bitangirira ku bashobora kwibasirwa kurusha abandi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko indwara z’ibyorezo zikomoka kunyamaswa zikomeza kwiyongera bito ko abantu bagomba guhora biteguye.

Ati “Ibyorezo byinshi biri kuva mu nyamaswa bijya mu bantu. Birasaba ko twitegura, tugakorana n’inzego zitandukanye, tugafatanya mu guhanahana amakuru.”

Yasobanuye ko icyorezo Mpox ntaho cyagiye kuko buri cyumweru handura abantu bari hagati ya bane na batanu, mu gihe 95% muri bo bayandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati "Kugeza ubu nibura buri cyumweru ntabwo tubura abarwayi bari hagati ya bane na batanu mu bo dusuzuma turasanga bafite ubwo burwayi. Muri abo barwayi bose tumaze kubona, abenshi barenga 95%, ni abantu bandura binyuze mu mibonano mpuzabitsina.”

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’urwaye. Ishobora kwandura kandi mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina, gusomana, cyangwa gusuhuzanya n’ufite ubwo burwayi.

Ibimenyetso byayo ni ukugira ibiheri ku mubiri biryaryata bikunze gufata imyanya ndangagitsina, mu maso, mu biganza no mu maguru. Ibindi bimenyetso ni kugira umuriro, kubabara umutwe, kuribwa mu ngingo no kugira amasazi.

Kugeza ubu Mpox imaze kugaragara mu bihugu 19, mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iki cyorezo cyageze mu duce turenga 80%.

Mu Ugushyingo 2024, ibihugu birimo Centrafrique, Côte d’Ivoire, u Rwanda, RDC, Kenya, Liberia, Nigeria, Sudani y’Epfo na Uganda byahawe inkingo za Mpox zirenga ibihumbi 900.

Dr Edson Rwagasore yahamije ko 95% by'Abaturarwanda bandurira Mpox mu busambanyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .