Abaturage basaga ibihumbi ijana bicwa n’imiti y’imyiganano muri Afurika

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 18 Mutarama 2020 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko buri mwaka abaturage bagera ku bihumbi 100 bicwa n’imiti y’imyiganano ituruka mu Bushinwa, mu Buhinde no muri Nigeria, ikagurishwa hirya no hino ku masoko yo mu bihugu bya Afurika.

Ahakomeje kugaragara cyane iki kibazo ni mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika nko muri Sénégal, aho usanga abacuruzi bagurisha iyi miti bavuga ko ari myiza.

Umuturage wo muri Sénégal wanyoye imiti yaguze ku isoko kubera ubushobozi buke, nyuma bikamuviramo kumva atabasha kugenda, kuruka cyane no gukuka amenyo, yahise yihutira kujya kwa muganga.

Ati “Umuganga yarambwiye ngo nshobora kwitaba Imana, namubwije ukuri ko nta bushobozi nari mfite bwo kugurira imiti muri farumasi, nayiguriye ku muhanda.”

Iyi miti usanga ahenshi ifunze neza, ku buryo abayigura baba batabasha kuyitandukanya n’imiti mizima ariko witegereje usanga imwe ntaho ihuriye n’isanzwe.

Abasanzwe bacuruza imiti muri za farumasi bo basaba ubuyobozi gushyiraho zimwe mu ngamba zo gukumira ubucucruzi bw’imiti y’imyiganano kuko yica ubuzima bw’abaturage.

OMS ivuga ko nibura umuti umwe mu miti icumi uba ari umwiganano ariko mu bihugu bimwe na bimwe usanga imiti irindwi ku icumi ari imyiganano cyane cyane muri Afurika.

Mu Burengerazuba bwa Afurika, ubucuruzi bw’imiti y’imyiganano ituruka mu Bushinwa, mu Buhinde no muri Nigeria, butwara asaga miliyari 200 z’amadorali.

Abakuru b’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bagiye guhurira mu murwa mukuru wa Togo, Lome, aho bazasinya amasezerano agamije guhagarika ubu bucuruzi bw’imiti y’imyiganano.

Imiti y'imyiganano yica abagera ku bihumbi 100 muri Afurika buri mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza