Aba bashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennsylvania bavuze ko babashije gukingira inyamaswa ubwoko bugera kuri 20 bw’ibicurane buzwi burimo virusi za A na B bikagaragaza intambwe ikomeye yo kubona urukingo rumwe rubasha gukingira ubwoko 20 butandukanye bw’ibicurane.
Abakoze ubushakashatsi bavuze ko urukingo bakoze rufite ubushobozi bwo gukingira umubiri gufatwa n’ibicurane by’ubwoko bune, burimo bubiri bwo mu cyiciro cya A na bubiri bwo mu cya B.
Banavuga ko ibigize urukingo bigomba guhindurwa buri mwaka bitewe n’uko ubwoko runaka bw’ibicurane bwazaba buzahaza umuntu mu gihe runaka cy’ahazaza.
Hari ubwoko bw’ibicurane buzwiho guhanahanwa cyane mu bantu ariko hakanaba ubundi bwinshi buhanahanwa hagati y’inyamaswa, bigatera abashakashatsi impungenge zo kuba virusi y’ubwo bwoko yakwadukira abantu ku buryo ubwirinzi bw’umubiri wa muntu bwisanga butarigeze kumenya iyo virusi ndetse aho ni ho hitezwe ko urukingo rukingira ubwoko bwose bw’ibicurane rwakwiyambazwa.
Abashakashatsi bizera ko mu gihe umuntu yahabwa doze ikubiyemo ibirwanya ubwoko butandukanye bw’ibicurane, byatuma umubiri w’umuntu ubasha kwihagararaho imbere ya virusi yawinjiyemo, bigafasha umuntu kutazahazwa nayo cyangwa ngo ibe yamuhitana.
Inkingo zose z’ibicurane zihari ziracyari mu igeragezwa no kuba hagira ibyongerwa mu bizigize gusa amakuru yasohotse mu kinyamakuru The Science atanga icyizere hagendewe ku bisubizo byabonetse nyuma yo kugeragereza urukingo ku mbeba.
Abashakashatsi bijeje gukomeza gukora ibishoboka ku buryo mu mwaka utaha wa 2023 uru rukingo rwatangira kugeragezwa no ku bantu aho bavuga ko urwo rukingo rushobora no kuzaba rwifitemo ubushobozi bwo kurinda umuntu ibindi byorezo byuririra ku bicurane.
Abashakashatsi batangiye imirimo yabo mu 2017 ndetse ubushakashatsi bwabo buri mu byagize uruhare rukomeye mu iboneka ry’urukingo rwa Covid-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!