Abashakashatsi bakanguye ibice by’ubwonko bw’ingurube nyuma y’amasaha 10 zipfuye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Mata 2019 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babashije gukangura ingingo zimwe zigize ubwonko bw’ingurube nyuma y’amasaha icumi zipfuye.

Iki gikorwa cyahise kinyomoza ibyari bisanzwe bizwi ko mu gihe amaraso n’umwuka mwiza bitakibasha kugera mu bwonko nta kindi gishobora gukorwa ngo icyo gice cyongere gukora.

Nkuko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu kinyamakuru Nature, abo bashakashatsi bafashe imitwe 32 y’ingurube zari zimaze amasaha ane zibazwe ngo ziribwe.

Iyo mitwe irimo ubwonko bw’ingurube yacometswe ku cyuma kiyiha umwuka mwiza (Oxygène), amaraso n’ibindi bitunga ubwonko cyiswe BrainEx.

Nyuma y’amasaha atandatu, abashakashatsi bagiye kureba niba hari icyo byatanze basanga bimwe mu bice by’ubwonko byatangiye gukora imirimo yabwo y’ibanze nko gufata Oxygène bukayihinduramo umwuka mubi wa Co2.

Icyakora abashakahsatsi bavuga ko imyakura (neurones) itigeze ikora akazi kayo ko guhererekanya amakuru aribyo bituma ikiremwa kigira ubwenge bwo kumenya ibiri kuba.

Uwayoboye ubushakashatsi, Nenad Sestan, yavuze ko icyo babashije kwerekana ari ugukuraho ibyari bimenyerwe ko iyo inyamaswa zimaze gupfa n’ingingo zose zihagarara gukora.

Ati “Turi kwerekana ko gupfa k’utunyangingo tugize umubiri bigenda biba gahoro gahoro kandi bishobora guhagarikwa by’igihe gito cyangwa bikaba byahindurwa mu bundi buryo.”

Abakoze ubu bushakashatsi bavuze ko bitanga icyizere n’inzira ku bandi bashakashatsi bifuza gukomeza gucukumbura ibijyanye n’imikorere y’ubwonko bw’inyamaswa n’abantu barimo.

Bavuga ko bishobora no gufasha abavura abagize ikibazo cyo guturika k’udutsi tw’ubwonko, izindi mpanuka zibasira umutwe ndetse no gufasha ababika ibice by’umubiri biba byatanzwe ngo byifashishwe mu kuvura abandi.

Ibyo basanga nubwo byatinda byanagera igihe bikanafasha kumenya icyakorwa mu gihe habayeho urupfu ngo umuntu abe yagarurirwa ubuzima.

Ibice by'ubwonko bw'ingurube byabashije gukangurwa nyuma y'amasaha zipfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza