Abarwayi ba Diabète mu Rwanda baracyagorwa no kubona iby’ibanze bakenera mu burwayi bwabo

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 01:56
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ku wa 14 Ugushyingo buri mwaka Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Diabète, abarwayi bayo mu Rwanda bagaragaza ko bagihura n’imbogazi zitandukanye zirimo n’ubuvuzi bwayo buhenze.

Diabète ni imwe mu ndwara zitandura, ikomeje kwibasira abantu batandukanye haba abakuru ndetse n’abato. Uyu munsi ugiye kwizihizwa mu gihe Isi igihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abarwayi ba Diabète mu Rwanda, Gishoma François, yabwiye IGIHE ko abarwayi b’iyi ndwara bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kubura imashini zibafasha kwipima umunsi ku wundi.

Ati “Ibibazo, buri murwayi kuba yabona akamashini ko kwipima ngo yikurikirane zirahenze, ariko iyo tubishoboye turazitanga ku buntu, zibontese buri murwayi ashoboye kwipima Diabète byadufasha.”

Izi mashini abarwayi ba Diabète bifashisha nibura imwe ya make ngo igura ibihumbi 35 Frw.

Muri iki gihe cya Coronavirus, Gishoma yavuze imibereho y’abarwayi ba Diabète imeze nabi kuko harimo n’abatakaje imirimo.

Ati "Ubuzima bw’abarwaye Diabète bumeze nabi kubera ko abashoboraga kujya gupagasa kugira ngo babone imirire myiza cyangwa ngo babone imiti ntabwo byaboroheye."

Nubwo abarwayi ba Diabète bahuye n’imbogamizi zitandukanye zijyanye n’imibereho, Gishoma, yavuze ko hari ibyo bishimira byakozwe mu gusigasira ubuzima bwabo.

Ati "Twishimira politike rusange yo gushyira imiti mu bitaro ndetse no kwivuriza kuri mituweli. Abandi barwayi ba Diabète y’ubwoko bwa mbere, twagerageje kubagurira mituweli kugira ngo batabura imiti.”

“Ku ruhande rwa leta yashoboye kugeza imiti ku bigo nderabuzima kandi ni politike nziza twizeye ko izakomeza."

Gishoma agira inama abanyarwanda gukora siporo ndetse no kurya indyo iboneye mu rwego rwo kwirinda Diabète.

Ibarura ryakozwe mu 2017 rigaragaza ko nibura mu Rwanda abagera ku bihumbi 500 bari barwaye Diabète, muri bo umwe muri babiri ntabwo yari azi ko ayirwaye.

Ni mu gihe imibare itangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryita ku barwayi ba Diabète n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2020 mu Rwanda abangana na 3.5%, bafite Diabète, muri aba barwayi abana n’urubyiruko bitabwaho ni 1800.

Abarwayi ba Diabète baracyagorwa no kubona ubuvuzi buhendutse
Izi mashini ziri mu byo abarwayi ba Diabète bemeza ko bikibagora kubona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .