Mu mezi yiganjemo imvura nibwo Malaria ikunda kwibasira abantu cyane ariko imibare igaragaza ko mu myaka yashize yari yaragabanyutse.
RBC igaragaza ko umwaka mubi wabayeho ku Rwanda ari uwa 2016/17 wagaragayemo abarwayi ba Malaria miliyoni 5, barimo abarwaye Malaria y’igikatu ibihumbi 18.
Mu 2023/24 imibare yagabanyutseho 90%, kuko abarwaye Malaria bari ibihumbi 600, abatinze kwivuza bakarwara Malaria y’igikatu bagera kuri 2000.
Ikindi gipimo bareberaho ni abahitanwe na Malaria mu 2016/17 bari 600 na ho mu 2023/24 bagera kuri 67, bigaragaza igabanyuka rya 92%.
Umuyobozi ushinzwe porogaramu yo kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable ubwo yari mu kiganiro Kubaza biteza Kumenya cyo kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2024, yavuze ko bari batangiye kugira icyizere cyo kurandura Malaria ariko batungurwa no kubona yongeye kwiyongera mu gihe gito.
Ati “Umwaka ushize twapfushije abantu 67, na ho urumva ko ryari igabanyuka rya 92%, aho twumvaga ko turi gutera intambwe nziza tugabanya ari abarwara Malaria, ari abagira Malaria y’igikatu ndetse n’abahitanwa na yo, ariko bigaragara ko aya mezi ashize dutangiye kubona ubwiyongere budasanzwe.”
Yagaragaje ko muri Nzeri 2024, abarwaye Malaria biyongereye ku rugero rwo hejuru cyane ugereranyije n’uko kwezi mu 2023.
Ati “Ubu rero tubona ko imibare yikubye kabiri kuko umwaka ushize twagize ibihumbi 43 byarwaye Malaria mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri mu gihugu hose, ariko uyu mwaka turimo twagize ibihumbi 85, bivuga rero ko ukwezi kumwe ugereranyije n’ukundi biri hafi kwikuba kabiri. Malaria hari aho iri kuzamuka nubwo atari mu gihugu hose ari mu turere tumwe na tumwe ariko tubona ko imibare idasanzwe.”
“Muri bya bihumbi 85 twagize mu gihugu hose akarere kagize abarwayi benshi ni aka Gisagara kagize abarwayi ibihumbi hafi 30, byumvikane ko Gisagara iri mu turere twugarijwe. Hakurikiyeho Bugesera yagize abarwayi 9000.”
Uturere 15 twazahajwe na Malaria muri uyu mwaka harimo Gisagara, Bugesera, Gasabo, Kicukiro, Nyamasheke, Nyagatare, Nyanza, Nyarugenge, Rusizi, Muhanga, Kirehe, Nyamagabe, Gicumbi, Karongi, na Nyaruguru.
RBC ihamya ko abarwayi bagaragaye muri utu turere bangana na 88% by’abagaragaye mu gihugu bose.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gisagara, Denise Dusabe, yatangaje ko ubwiyongere bwa Malaria bufitanye isano n’ibishanga by’akanyaru byororokeramo imibu, igakwiza Malaria mu mirenge irenga irindwi y’aka karere.
Ati “Icyo tubona cyane cyane kibitera, akarere kacu gafite imirenge hafi irindwi ikora ku bishanga by’Akanyaru, tukaba twarabonye rero ko ari ho higanje cyane Malaria. N’iyo tugiye kureba uburyo ubu ibintu bihagaze n’ahagaragaye cyane ubwiyongere bwa Malaria ni imwe muri iyo mirenge”
Yavuze ko ku bufatanye na RBC hari gukorwa ibishoboka ngo ibice byororokeramo imibu byitabweho.
Kuri ubu mu turere twagaragayemo Malaria nyinshi hatewe imiti mu nzu z’abaturage, ndetse hirya no hino mu gihugu batanga inzitiramubu.
Ni mu gihe mu bishanga bihingwamo umuceri n’indi myaka ho hakoreshwa drones mu gutera imiti yica umubu utera Malaria.
Abaturage basabwa kurara mu nzitiramubu, gusiba ibinogo birekamo amazi, kurwanya ibihugu hafi y’ingo no kwivuza hakiri kare igihe biyumvisemo ibimenyetso byayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!