00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 50% by’abarwaye kanseri mu Rwanda irabahitana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 March 2025 saa 09:26
Yasuwe :

Imibare y’Ikigo gikusanya imibare kuri kanseri ku Isi, Globocan igaragaza ko mu Rwanda abantu 7000 basangwamo kanseri buri mwaka, igahitana abarenga 50%.

Buri mwaka ku Isi abantu barenga miliyoni 20 bafatwa na kanseri zitandukanye zikica abarenga miliyoni 10, nk’uko imibare ya GLOBOCAN yo mu 2022 ibigaragaza.

Icyo kigo cyatangaje ko mu Rwanda muri uwo mwaka abarenga 7122 basanzwemo kanseri nshya ndetse abandi 4887 bicwa na yo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana indwara za kanseri muri RBC, Dr. Maniragaba Theoneste mu kiganiro yagiranye na RBA ati “Bivuze ko barenga 50%. Mu kibare dufite ubu, niba ufite abantu 10 barwaye kanseri batanu bazicwa na yo. Imibare igaragaza uko Abanyarwanda bicwa n’indwara zitandukanye, iziza mbere ni iz’umutima, ku mwanya wa kabiri hakaza kanseri. Ni ikibazo kiduhangayikishije.”

Dr. Maniragaba yavuze ko iyo ari yo mpamvu Minisante ibinyujije muri RBC iri gushyira imbaraga mu bikorwa bijyanye no guhashya izo ndwara kugira ngo imibare ibe yagabanyuka.

Imibare igaragaza ko kuva mu 2007 kugeza kugeza mu 2023 abantu 46.801 bagaragaweho kanseri, aho 18.905 bari abagabo na ho 27.896 bari abagore. Abari hagati y’imyaka 50 na 69 haba ku bagabo n’abagore ni bo bari mu cyiciro cyibasirwa cyane.

Kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ku bagore ni zo ziganza cyane mu gihe iya prostate n’iy’igifu ari zo ziganza cyane ku bagabo.

Umutesi Liliane ni umwe mu bakize kanseri y’ibere wafashwe bwa mbere mu 2022. Uyu mubyeyi w’abana babiri kanseri yamufashe ubwo yonsaga umwana we w’imyaka ibiri.

Ati “Ibere rimwe ritangira kujya ribyimba nkumva riraremereye ryajemo ikintu gisa n’ikibuye, sinabyitaho.”

Yabonye ibimenyetso bitandukanye aho imoko yasubiraga mu mubiri, undi aho kugana kwa muganga abanza gushyiraho imiti ya gihanga.

Nyuma y’amezi abiri Umutesi yaje kumenya ko afite kanseri yageze ku rwego rwa kane, imwe kuvura biba ari ingorabahizi, kubyakira biramunanira umuryango we umuba hafi, agana Ikigo kivura kanseri kiri i Kanombe.

Ati “Nahamagaye i Kanombe bambwira ko bafite iyo miti mu Rwanda kuko i Burayi nari nakoreyeyo isuzuma inshuro enye kandi naragombaga kubikora inshuro umunani. Iyo bakubwiye ko ufite kanseri wumva ari nka bombe baguteye [...] Nasaba ababyeyi kujya basuzumisha amabere kenshi, kuko impamvu tuvuga ko yica cyane ni uko bajya kuyisuzumisha yarenze urugero.”

Umuyobozi ushinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Uwinkindi François agaragaza ko u Rwanda rwateye imbere mu kuvura kanseri aho nko mu 2007 rwari rufite ikigo kimwe kiyisuzuma ariko ubu rufite laboratwari eshanu zishobora kwemeza ko umuntu arwaye kanseri cyangwa atayirwaye.

Ati “Ubushobozi bwo kuyivura bwarazamutse. Ubu mu Rwanda dufite ubushobozi bwose bukenewe bwo kuvura kanseri. Ubu dufite ubuvuzi butatu, kuko kanseri dukunze kubona ziba ari ibibyimba, iyo zabonetse kare ubasha kubaga umuntu ukavanaho cya kibyimba ukaba wizeye ko akize neza.”

Bijyanye n’uko hari ubwo haboneka uburyo cya kibyimba abaganga badashobora kukibaga neza ngo cyose kiveho ngo ahari kanseri iveho, cyangwa yatangiye gufata ibindi bice by’umubiri ari bwo hifashishishwa imiti izwi nka chimiothérapie.

Yavuze ko iyo ibyo byose byakozwe ariko hakaba impungenge z’uko kanseri itashizemo neza, biba ngombwa ko umurwanyi avurwa hifashishijwe imirasiri ibizwi nka ‘radiothérapie’.

Mu buryo bwo gukomeza guhangana n’iyi ndwara ibarizwa mu zitandura, mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda iherutse no kongera ubuvuzi bwa kanseri ku rutonde rw’ubwishingirwa na Mituweli, mu korohereza ab’amikoro make cyane ko ikiguzi cyo kuyivura cyigonderwaga na mbarwa.

Mu 2024 abagera ku 5500 basanzwemo kanseri mu gihe abarenga 3000 yabahitanye.

Imibare yo kuva mu 2019 kugeza mu 2023, igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo yagaragayemo abafite kanseri benshi banganaga na 6145 (24%), Uburasirazuba bukurikiraho n’abantu 5337 bangana na 20%, Uburengerazuba bukurikiraho n’abantu 5226 bangana na 20%.

Umujyi wa Kigali ukurikiraho n’abantu 4762 bangana na 18% hagaheruka Amajyaruguru yagaragaweho n’abantu 3360 bangana na 13%, mu gihe abataramenyewe intara baturutsemo ari 651 banganaga na 3% n’abantu 611 bangana na 2% bavuye mu mahanga.

Kuva mu 2019 kugera mu 2023 hagaragaye abarwayi bashya ba kanseri 26.092 iyi ndwara yica abantu 8578 bangana na 32,9%.

Abarenga 50% by’abarwaye kanseri mu Rwanda irabahitana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .