00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 30% ni Abanyarwanda: Mu mwaka umwe IRCAD Africa imaze guhugura inzobere z’abaganga 350

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 14 October 2024 saa 12:56
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa IRCAD Africa bwatangaje ko mu mwaka umwe iki kigo gitangiye imirimo mu Rwanda cyahuguye abaganga b’inzobere barenga 350 mu gihe icyo mu Bufaransa cyahuguye abatarenze 100 mu mwaka wa mbere cyakoze.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro icyicaro cya Afurika cy’Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi, IRCAD Africa, giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali.

Mu baganga bahahugurirwa harimo inzobere mu kubaga ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu, abasinziriza (abatera ikinya) n’abaforomo bose bakabigisha amasomo ajyanye n’ubuvuzi buteye imbere bukoresha ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa IRCAD Africa, Dr King Kayondo yatangaje ko iki kigo gihugura abaganga mu kuvura cyane cyane kubaga umuntu akoresheje ikoranabuhanga, hagakoreshwa ibyuma bituma hadakomeretswa ahantu hanini ku mubiri (minimally invasive surgery).

Ati “Umuntu arema umwobo mutoya agakoresha ibindi byuma bituma umuntu avurwa neza, bikagabanya ibyago byo kugira ibibazo igihe umuntu ari kubagwa, bigafasha n’umurwayi kuva mu bitaro kare agakira vuba, agasubira ku kazi vuba bigafasha n’umuryango we igihe umuntu asubiye ku kazi agashobora kuzamura ubushobozi bw’umuryango.”

Yahamije ko kuva ikigo gitangiye kimaze guhugura abaganga 350 bakomoka mu bihugu 25 bya Afurika, ndetse u Rwanda ngo ni rwo rufitemo benshi kuko bagera kuri 30%.

Ati “Abanyarwanda twashoboye guhugura ubu bari mu kazi bari gukora.”

Dr Kayondo yanavuze ko umusaruro ikigo kimaze kugeraho ushimishije cyane kuko iyo bagereranyije n’ikigo cya IRCAD France basanga barakubye gatatu abantu cyahuguye mu mwaka wa mbere kigitangira.

Ati “Mu mwaka wa mbere bahuguye abaganga batarenze 100 ariko twebwe twashoboye kugera kuri 350. Urumva twashoboye gukuba gatatu ugereranyije n’abandi batubanjirije. Ni ukuvuga ko ubushobozi bwacu tugenda tubwongera.”

Mu gihe gahunda zose zijyanye n’ibikorwa biteganyijwe zizaba zimaze kujya ku murongo IRCAD Africa iteganya guhugura abaganga barenga 600 ku mwaka.

IRCAD Africa ifite laboratwari irimo ibikoresho byose nkenerwa n’ahantu 16 hashobora gukorerwa ibikorwa byo kubaga.

Dr Kayondo ati “Kugira IRCAD Africa hano mu Rwanda bifite inyungu nyinshi cyane ku Banyarwanda mbere na mbere ariko n’abantu bo muri Afurika ntabwo bazongera gushaka za Visa ngo bajye gushaka amahugurwa hanze.”

Ifite ikoranabuhanga rigezweho mu by’ubuvuzi ndetse ni cyo kigo cya kabiri gifite robot ishobora kwifashishwa mu kubaga nyuma ya Afurika y’Epfo.

Iki kigo kandi kimaze iminsi mike kigiranye amasezerano y’imikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB rwagihaye miliyoni 150 Frw agamije guhugura abaganga b’Abanyarwanda gusa.

IRCAD Africa ni ikigo kigizwe n’ibice bitandukanye birimo icyumba gihugurirwamo abaganga hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho, aho kwigira amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga n’aho gukorera ubushakashatsi.

Yatangijwe hagamijwe kongera serivisi zo kubaga bidasabye ko hasaturwa igice kinini cy’umubiri kuko uwavuwe hakoreshejwe iryo koranabuhanga ‘atagira ububabare bukabije, ava amaraso make kandi ntatinde mu bitaro.’

Magingo aya abagera ku 8000 ni bo bahugurwa ku mwaka muri IRCAD France.

Imibare yerekana ko nibura abagera kuri miliyari 2,5 ku Isi batagerwaho n’ubuvuzi bukwiye mu gihe cyo kubagwa.

Lancet Global Health yerekana ko nibura 13% y’indwara zibasira Isi zivurwa zibanje kubagwa. Ivuga ko hakenewe nibura miliyari 350$ kugira ngo intego zo gutanga ubwo buvuzi zigerweho.

IRCAD yashinzwe kandi iyoborwa na Prof. Jacques Marescaux mu 1994. Yinjiye muri Afurika mu gihe isanzwe ikorera mu bihugu bitanu birimo u Bufaransa ahari icyicaro gikuru, Brazil, Taiwan, Liban n’u Bushinwa.

Dr King Kayondo uyobora IRCAD Africa yavuze ko bafite intego yo kuzajya bahugura abaganga 600 ku mwaka
Nyuma y'umwaka IRCAD Africa yishimira ko yahuguye abaganga barimo 30% b'Abanyarwanda
IRCAD Africa imaze umwaka umwe imaze guhugura abaganga b'inzobere 350

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .