Aba basoje aya masomo, ni icyiciro cya mbere cy’abize ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye batangiye kwiga mu 2021 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yasubizagaho iyi gahunda.
Kwiga ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye byahozeho ariko biza guhagarikwa mu 2007 ku mpamvu iyi ministeri ivuga ko zishingiye ku kuba urwego rw’ubuzima n’imyigishirize by’abarukoragamo icyo gihe bitari byiyubatse bihagije.
Ibyo rero byatumye ayo masomo abiri na yo azamurwa kugira ngo abakora kwa muganga bajya ku isoko ry’umurimo babe bafite ubumenyi bwo ku rwego rwa kaminuza.
Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n’Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Nkeshimana Menelas, yavuze ko abasoje aya masomo batandukanye cyane n’abayigaga mbere.
Ati “Integanyanyigisho bakoresha yose ni nshyashya, hari byinshi byahindutse. Ibyo bize bijyanye n’igihe kuko nk’abaforomo ba kera bamenyaga gutera inshinge no gukora ubuvuzi bw’ibanze bikarangira. Icyo gihe kandi wasangaga bita cyane nko ku ndwara zandura ariko uyu munsi indwara zitandura ni zo ziri kugaragara cyane, rero ni amasomo yajyanishijwe n’igihe kuko urusobe rw’indwara rwarahindutse”.
Yavuze ko kandi kuba aba baforomo n’ababyaza baratangiye umwuga ari bato bibaha amahirwe yo kwiga kuvura mu buryo bwisumbuyeho.
Ati “Uyu munsi iyo tuvuze ngo turashyiraho amasomo yo kubaga umutima no gusimbuza impyiko, n’abaforomo biba bibareba. Duteganya ko n’abaforomo na bo bagera kuri urwo rwego rwa ‘specilisation’ kandi baracyari bato bazabasha kubyiga”.
Kwigisha ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye kandi bigamije kuzamura umubare w’abaganga kuko 80% by’igihe umurwayi amarana na muganga aba ari kumwe n’umuforomo kandi abahari ntibahagije.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubu abaforomo babarirwa mu bihumbi 13 Igihugu gifite, badahagije kandi kuba babyigaga muri kaminuza gusa byatumaga abaza ku isoko ry’umurimo bataba benshi kandi na bo bagakora inshingano harimo izitajyanye n’urwego bariho.
Ati “Aba bafite impamyabushobozi ya A2 bazaba na bo banditse mu rugaga nk’abandi ariko bo babanza imbere mu gutanga serivisi. Ba baforomo bafite A1 bisangaga mu mavurio y’ibanze, babonye ababishinzwe by’umwuga bahababera kandi bagakora neza ibyo bakoraga. Bose bazuzuzanya kuko no kwigisha ayo masomo muri kaminuza birakomeje ariko bizatuma buri wese yisanga aho agomba gukora bijyanye n’impamyabushobozi afite”.
Dr. Nkeshimana yavuze no kwinjira mu kazi kwa muganga na byo biri koroshywa ugereranyije n’uko byakorwaga.
Yavuze ko ibyo biri kunyura mu kuvugurura uburyo ibizamini ingaga z’abaganga zahaga abasoje amasomo mbere yo kwinjira mu kazi byatangwaga kuko hari aho byagaragaye ko bitinza abakozi kwinjira mu kazi kandi ubushobozi bwo gukora babufite.
Yakomeje ati “Turashaka ko ikizamini gisoza amashuri y’ubuforomo n’ububyaza cyabangikanywa n’icy’urugaga kugira ngo uwo munyeshuri abarizwe rimwe ibyo bashaka byose, noneho ubona impamyabushobozi anabone uruhushya rwo kwinjira mu kazi. Ibyo dushaka ko bikorwa ku bize ubuvuzi bose mu Rwanda ku buryo bahita binjira mu kazi”.
Ubusanzwe, abamaze guhabwa impamyabushobozi mu buvuzi bategerezaga igihe cyo gukora ikizamini cy’urugaga rw’abanganga b’ishami ry’ibyo bize noneho bagitsinda bakaba ari bwo bahabwa akazi na Minisiteri y’Ubuzima cyangwa bagahitamo kugashaka mu mavururiro atari aya Leta.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko gahunda yo kwigisha ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye izagenda itanga umusaruro mu kongera umubare w’abakora kwa muganga kuko kuri ubu abasoje mu cyiciro cya mbere batangiye biga mu bigo birindwi bisanganywe amasomo ajyanye na siyansi birimo ibya Leta n’ibyigenga ariko bikaba byariyongeye.
Ibi bigo byigisha ubuforomo n’ububyaza bigeze kuri 18 ndetse n’abiga aya masomo bagenda baba benshi kuko nko mu mwaka utaha w’amashuri hazajya ku isoko ry’umurimo abagera kuri 442 na ho mu mwaka uzakurikiraho hasoze abagera kuri 647.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!