00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda basabwe kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda kubera Ebola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nzeri 2022 saa 01:08
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yongeye gusaba Abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda bitewe n’icyorezo cya Ebola kiri muri tumwe mu duce tw’iki gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyamaze gukwirakwira mu tundi duce tw’igihugu, nyuma y’iminsi abandura bari mu karere ka Mubende kari rwagati muri Uganda.

Imibare yashyizwe hanze kuri iki Cyumweru igaragaza ko abantu 34 aribo bamaze gukekwaho Ebola barimo 16 byemejwe ko ariyo na 18 bagikekwa. Nyuma y’icyumweru umuntu wa mbere urwaye Ebola agaragaye muri Mubende, abantu 21 bamaze gupfa.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yahumurije abanyarwanda ko icyorezo cya Ebola kiri muri Uganda kitaragera mu gihugu, kandi n’abinjira batashye bari kujyanwa mu bitaro ahabugenewe bagafatwa ibizamini mu minsi 21 byagaragaza ko nta kibazo bafite bakabona gutaha mu miryango yabo.

Minisitiri Dr Ngamije Daniel yasabye abanyarwanda kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyorezo cya Ebola muri Uganda.

Yagize ati "Abatuye muri turiya turere twegeranye n’igihugu cya Uganda turabasaba ko si ngombwa ngo bakore ingendo zitari ngombwa muri kiriya gihugu ubungubu, kubera ko hariyo ikibazo cy’uburwayi, abantu baba basubitse gahunda bari bafite zo kujyayo muri ino minsi ibintu bikabanza bigasobanuka."

Yakomeje asaba abava muri Uganda ko badakwiye kwihisha ngo banyure mu nzira z’ubusamo kuko byagira ingaruka mu gihe byagaragara ko uwinjiye atabimenyekanishije kandi afite Ebola.

Ati "Abariyo tukabasaba kuba maso, abagarutse bakamenyesha inzego z’ubuzima n’iz’umutekano ziri ku mipaka kugira ngo umuntu aho aturutse atange amakuru nyayo, ntacyo bimaze kuyahisha”.

Dr Ngamije yasabye abaturage kumenya amakuru ku bo baturanye, abatari basanzwe bahatuye, abashyitsi baba baje mu midugudu yabo bakababaza aho baturutse kugira ngo hirindwe Ebola yandura kandi yica cyane.

Ati "Kugeza ubungubu mu gihugu ntayo dufite, turakomeza gushyiramo ingufu, turiteguye, ibikoresho bya ngombwa birahari ndetse n’ibyo gusuzuma abantu bafite Ebola, dufite ibipimo byamaze kugera mu gihugu, nta kibazo twumva kidasanzwe turiteguye".

Minisiteri y’ubuzima yagaragaje ko leta y’u Rwanda yiteguye gukumira iki cyorezo yaba ibijyanye n’ibikoresho ku mipaka n’ahandi hose hanyura abavuye ahagaragaye icyorezo muri Uganda.

Ebola yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri, ku buryo ishobora gukwirakwira mu gihe umuntu akoze ku wanduye cyangwa mu guhererekanya ibintu byagiyeho ubwandu.

Urwaye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi. Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Minisitiri w'ubuzima Dr Ngamije yasabye abanyarwanda kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .