Kuboneza urubyaro bikorwa hirindwa ko umuntu yabyara umwana mu buryo bumutunguye, ha handi aba ataramuteganyirije ubundi kumurera bikaba byazamo ibibazo.
Yaba ku mugore ndetse no ku mugabo, bose baba bashobora kuboneza urubyaro, ku mugore bikaba nko gushyirwa agapira mu mura, agapira gashyirwa mu kuboko, gukoresha agakingirizo n’ubundi buryo.
Mu bundi budakunze kwitabirwa cyane nyamara ari bwo bwizewe hafi 100%, ni ubwa burundu “vasectomie” bushobora kwifashishwa ku bagabo na “tube ligation” ku bagore.
Ku bagabo baboneza urubyaro bya burundu hafungwa inzira iva mu dusabo tw’abagabo ituma intangangabo zisohoka.
Ku bagore na bwo hafungwa imiyoborantanga ibiri amagi anyuramo ngo ajye guhura n’intanga ngabo bibe byavamo umwana.
Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro muri RBC, Dr Serucaca Joël, yabwiye IGIHE ko mu barenga ibihumbi 34 bamaze kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu, umubare munini ari uw’abagore, akavuga ko abagabo badakunze kubyitabira.
Ni yo mpamvu asaba abaturage gukangukira kuboneza urubyaro, byaba byiza bakifashisha ubu buryo bwa burundu kuko ari bwo bwiza, kandi bwizewe hafi 100%.
Yavuze ko ari uburyo n’abagore bakoresha “iyo umuryango wavuze ko warangije kubona abana wifuza, ukakaba bagomba kubukoresha”, agashishikariza abagabo gufasha abagore babo “kuko ntacyo bitwaye.”
Ati “Nk’ubu abagabo bamaze kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu buzwi nka ‘vasectomie’ bagera ku 4300, ugereranyije n’ibihumbi 30 by’abagore bifungishije burundu. Abo bagabo urumva ko ari bake cyane. Ni yo mpamvu tuvuga ngo abagabo nibafashe abagore babo.”
Dr Serucaca ashimangira ko birushaho kuba byiza iyo ubikoze akiri muto. Ni ukuvuga nk’uri mu myaka iri munsi ya 40, ha handi umuntu akomeza gukomera, agakora imibonano mpuzabitsina nk’ibisanzwe.
Impamvu ni uko iyo umuntu akuze, ubushake bugenda bugabanyuka, wa muntu ashobora gukorerwa ‘vasectomie’ kubera na bwa bushake bugenda bugabanuka, gukora imibonano mpuzabitsina bikaba byagendera rimwe, nubwo bibaho gake cyane.
No-scalpel, uburyo bwifashishwa gufunga burundu urubyaro ku bagabo, umuntu atabazwe
Mu bisanzwe uwajyaga gukoresha ‘vasectomie’ byasabaga ko aterwa ikinya kimara umwanya, akabagwa hagamijwe gufunga imiyoborantanga.
Gusa ubu ntibikiri uko, hari uburyo umuntu ashobora gufashwa kuboneza urubyaro nyamara atabazwe nka kera ahubwo abazweho gato kandi yahawe ikinya kimara umwanya muto (anesthésie locale).
Nko ku bagabo ho ntibigisaba ko babagwa igice kinini, ngo hadodwe n’uruhu. Kimwe, n’abagore bababaga ahantu hato cyane bagafunga imiyoborantanga uko ari ibiri.
Umuganga mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, akaba n’Inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’urungano rw’inkari, Col. Dr Afrika Gasana, yabwiye IGIHE ko bimara igihe gito kandi mu gihe kitagera ku isaha umuntu aba avuye mu bitaro.
Agaragaza ko ubu buryo buzwi nka no-scalpel vasectomie mu Cyongereza ari bwo bugezweho.
Ati “Ni uburyo bwizewe, budasaba ikinya kandi umuntu ntamare umwanya mu bitaro. Ni ho abantu benshi bagana, ni bwo buryo bwiza kandi bugezweho dushaka gukoresha. Turateganya amahugurwa kugira n’abandi baganga batangire gukoresha ubu buryo.”
Ibi bikorwa hafungwa umutsi uyobora intanga (canal déférent) ubarizwa mu nyama ihuza imitsi itandukanye izwi nka ‘Cordon spermatique.’
Mu bisanzwe iyi nyama igizwe n’umutsi uyobora intanga, imijyana n’imigarura y’amaraso, n’imyakura.
Iyo mitsi iba muri iyo nyama, buri umwe uba ufite umumaro wawo kugira ngo ubugabo bw’umuntu bukore neza.
Habarizwamo kandi imitsi ifasha imyakura kujyana amakuru ava kuri icyo gice agiye mu bwonko kugira ngo ibashe gukora, umuntu anumve n’ibimukozeho.
Habarizwamo indi miyoboro ifasha mu kuzana no gukura amatembabuzi muri icyo gice gifite uruhare runini mu myororokere ya muntu.
Ati “Uwo muyoboro uba ukomeye nk’urudodo. Uba ukomeye wihariye. Si kimwe n’indi miyoboro y’amaraso.”
Uyu muganga avuga ko umuganga ukora ‘vasectomie’ igezweho idasabwa kubaga cyane, akora kuri uwo muyoboro w’intanga.
Iyo amaze kuwumva neza kuko uba wumvikana awegereza uruhu akoresheje agapensi kabugenewe, agakata ku ruhu gato cyane kugira ngo abashe kubona umuyoborantanga.
Uwo ni na wo akata akanashiririza umwenge wawo ku mpande zombi, ibizwi nka ‘cautérisation’ akoresheje agakoresho kabugenewe.
Nyuma asubizamo wa muyoborantanga, uruhu rukawakira bidasabye gushyiraho urudodo. Ibi bikorwa impande zombi, ni ukuvuga iburyo n’ibumoso.
Ku rundi ruhande izo ntanga zikomeza gukorwa, ariko kuko zitabasha gusohoka zirapfa, ariko ntibivuze ko umugabo ukoze imibonano mpuzabitsina adasohora, ahubwo asohora amasohoro atarimo intanga.
Col. Dr Gasana agaragaza ko mu gihe uwakorewe yafashijwe n’umuganga wabyigiye, nyuma nta ngaruka zimubaho. Anyomoza imyumvire y’abavuga ko bigabanya umurego w’igitsina.
Ati “Ntaho bihurira no kugabanya umurego w’igitsina mu gihe umuntu yari asanzwe awugira. Icyakora ni byiza kubanza kumubaza uko asanzwe abayeho mbere yo kumukorera, kugira ngo binabayeho atazabihuza n’icyo gikorwa.”
Kutitabirwa kwa ‘vasectomie’, Col Dr Gasana agaragaza ko biterwa n’ubukangurambaga bukiri hasi, ku buryo abaturage batamenya umumaro wayo na cyane ko ari bwo bugira ingaruka nke ugereranyije n’ubundi bwose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!