00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu babiri bakize Marburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 October 2024 saa 06:25
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri iki Cyumweru abantu babiri bakize icyorezo giterwa na virusi ya Marburg, bituma umubare w’abamaze gukira bose ugera kuri 20.

Kuri uyu munsi kandi ntawe iki cyorezo cyishe cyangwa ngo acyandure. Gusa abo kimaze kwica bose ni 14. Abakiri kuvurwa ni 27.

Umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo bose hamwe ni 61.

Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko hari icyizere ko u Rwanda ruzahashya iki cyorezo kuko n’ingamba zashyizweho zatangiye gutanga umusaruro.

Ati “Hari ibipimo byiza byerekana ko imbaraga ziri gushyirwamo ziri gutanga umusaruro. Mu minsi itatu twapimye dusanga nta muntu ugaragaraho uburwayi, ni ikintu cyiza ariko ntabwo byatuma twirara. Twabonye ko abakize bakomeje kwiyongera, bamaze kuba 18, abitabye Imana ni 14.’’

Ibimenyetso by’uwanduye Marburg birimo kubabara umutwe, gucika intege, kugira umuriro ukabije, kubabara imikaya, kubabara mu nda, guhitwa, kuruka ariko by’umwihariko impiswi n’ibirutsi bishobora kwivanga n’amaraso.

Yagaragaje ko mu barwayi ba Marburg bari kwitabwaho n’abaganga, batatu muri bo barembye cyane.

Ati “Abantu batatu ni bo barembye muri 29 bari kwitabwaho ariko na bo bari guhabwa ubuvuzi kugira ngo bataremba.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .